skol
fortebet

Habyarimana yafunze abarenga 70 bicirwa muri gereza babeshya imiryango yabo ko bishwe n’ indwara – Dr Bizimana

Yanditswe: Friday 11, May 2018

Sponsored Ad

Komisiyo y’ igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG yagaragaraje ko ubutegetsi bwateguye bukanashyiramubikorwa Jenoside yakorewe abatutsi bwifashishaga abaganga mu kwica abantu bukabeshya ko bishwe n’ indwara zisanzwe.

Sponsored Ad

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG Dr Jean Damascene Bizimana yabivuze kuri uyu wa 10 Gicurasi 2018 ubwo Minisiteri y’ ubuzima yibugaga abari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Yagize ati “Muri 73 Habyarimana akimara gufata ubutegetsi ikintu cya mbere yakoze yafunze bimwe mu bikomerezwa byariho, abahutu b’ abaparmehutu babafungira mu Ruhengeli. Babafunga mu buryo bubi cyane bamwe bakabica, abantu 76 barabishe bukebuke ariko bagahisha imiryango yabo ko abo bantu bishwe.”

Yakomeje agira ati “Mu guhisha imiryango yabo ko abo bantu bishwe bageze aho babeshya ko bishwe n’ indwara zisanzwe. Bagakoresha abaganga babiri bo mu bitaro bya Ruhengeli, bakaba aribo bakora za ceriticat de deces ni ukuvuga ibyemezo by’ urupfu. Bakemeza ko bazize indwara kandi barishwe.”

Ngo abo baganga ni Dr Habimana na Dr Concorde Habineza.

Ni iyihe mpamvu yatuma abaganga n’ abaforomo baba abicanyi?

Dr Bizimana yarondoye abaganga bagize uruhare muri Jenoside ahereye kuri Dr Casmir Bizimungu wari Minisitiri w’ Ubuzima urukiko rw’ Arusha rukaba rwaramugize umwere, ngo uyu nubwo urukiko rwamugize umwere ngo ntabwo ku bimenyetso bigaragara CNLG ifite ari umwere.

Ngo urukiko mpuzamahanga rwa Arusha TPIR rwakoresheje abanyamahanga benshi batumva Ikinyarwanda babona dosiye irimo nk’ ijambo ‘gukora’ abacamanza ntibamenye ko ari ‘ukwica’.

Yagize ati “Abaganga bahinduka abicanyi gute, ko ubundi kizira? Duhereye k’ uwayoboraga guverinoma Dr Sindikubwabo Theodore uriya yari umuganga, Ibitaro bya Butare ubushakashatsi bugaragaza ko byarimo abaganga benshi bakoze Jenoside, Dr Sositene Munyemana, Karemera Alphonse, Hakizimana Yotamu, Rwamucyo Eugene n’ abandi”

Yakomeje agira ati “Abaforomo 10 bo mu bitaro bya Butare bahamijwe icyaha cya Jenoside. Dr Twagira Charles bababwiye ku Kibuye yari yarakoze bariyeri afata abantu akabajyana mu bitaro akabiciramo.

Dr Bizimana yavuze icyatumye aba baganga bahinduka abicanyi ari ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Nigeze kubabaza ngo ni iyihe mpamvu yatuma abaganga n’ abaforomo baba abicanyi? Biragoye kuyibona, ariko igisubizo aho nagishakira ni mu ngengabitekerezo ya Jenoside kuko ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda yigishijwe igihe kinini.”

Dr Bizimana yavuze ko uburyo bwiza bwo kwibuka no gusubiza agaciro abishwe muri Jenoside ari ugukunda Leta y’ ubumwe bw’ Abanyarwanda yahinduye umurongo wa politiki, guhangana n’ abari mu mahanga bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside abanyarwanda bazi ukuri bagatsinda abagifite ingengabitekerezo.

Ibitekerezo

  • Nyakubahwa, watubwira iryo shuli baguhaga 2/20 nyuma bakagusobanurira ko aruko uri umututsi?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa