skol
fortebet

Hafashwe uwari ufite ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda birimo n’amavuta ya Mukorogo

Yanditswe: Wednesday 11, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyamasheke mu murenge wa Ruharambuga ku mugoroba wa tariki ya 09 Ukuboza yafashe uwitwa Rwarahoze Benjamin apakiye mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla RAC 148P ibicuruzwa bitemewe mu Rwanda birimo amapaki 10 y’amavuta ahindura uruhu(mukorogo) n’amapaki 11 y’amashashi n’ibindi bicuruzwa bya magendu.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko uyu mugabo Rwarahoze ibi bicuruzwa yafashwe avuye ku birangura mu karere ka Rusizi abijyanye mu karere ka Nyamasheke, afatwa biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Abaturage bahaye amakuru Polisi ko uyu mugabo asanzwe arangura ibi bicuruzwa akabitwara yitwikiriye ijoro akabigeza aho acururiza mu murenge wa Kagano nawo wo mu karere ka Nyamasheke.”

CIP Kayigi avuga ko Polisi ikorera mu murenge wa Ruharambuga ikimara guhabwa ayo makuru nibwo yaje gukora igikorwa cyo gufata uwo mugabo imufatira mu kagari ka Ntendezi muri uwo murenge mu masaha ya sakumi n’ebyiri z’umugoroba. Akaba ngo asanzwe afata ariya amavuta ahindura uruhu n’amashashi akabishyira hagati y’ibindi bicuruzwa nabyo kandi bya magendu.

Akimara gufatwa akaba yahise ashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha, RIB rukorera kuri sitasiyo ya Ruharambuga ngo akurikiranwe ndetse n’ipereza rikaba ryatangiye ngo hamenyekane aho akura ibyo bicuruzwa, ibi bicuruzwa byashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya magendu.

CIP Kayigi avuga ko amashashi n’amavuta ahindura uruhu byaciwe bitemewe gukoreshwa mu gihugu, ko ubifatanwe ahanwa n’amategeko, yongeraho ko ubucuruzi bwa magendu bugira ingaruka ku bukungu n’iterambere by’igihugu kuko ababukora baba bahunga imisoro.

Yagize ati: “Ni kenshi abacuruzi n’abaturage muri rusange bakangurirwa ko amashashi yangiza ibidukikije cyane cyane ubutaka kuko atabora ndetse akanangiza n’ibinyabuzima bwo mu mazi. Aya mavuta ahindura uruhu azwi ku izina rya mukorogo agira ingaruka ku mubiri w’uyisiga kuko ashobora guteza indwara zitandukanye ari nayo mpamvu Leta yafashe ingamba zo guca ibyo bicuruzwa mu gihugu.“

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye uriya mucuruzi afatwa, yabasabye gukomeza gufatanya na Polisi ndetse n’izindi nzego z’igihugu mu kurwanya ubucuruzi bwa magendu ndetse n’ibindi byaha.

Amategeko ahana abantu bacuruza ibintu bitemewe harimo amwe mu mategeko u Rwanda ruhuriyeho n’ibindi bihugu byo mu muryango w’ibihugu byo mu karere k’Iburasirazuba (East African Customs Management Act), itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu gihugu, itegeko rigamije kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, itegeko rirengera ibidukikije n’andi mategeko.

Aya mategeko ateganya ibihano bitadukanye birimo n’igifungo kigera ku myaka itanu ndetse n’ihazabu cyangwa amande atandukanye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 266 ivuga ko umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe birimo umuti, ibintu bihumanya, ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri n’ibindi bikomoka ku bimera, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenzi imyaka(2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu(3.000.000Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu(5.000.000 Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa