skol
fortebet

Hagaragajwe urutonde rw’uturere tuza ku isonga mu kugira abakobwa benshi batewe inda zitateganyijwe

Yanditswe: Monday 09, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umwaka wa 2018 warangiye mu turere dutanu twazaga ku isonga mu kugira umubare munini w’abangavu batewe inda, tune ari utwo mu Burasirazuba.

Sponsored Ad

Imibare y’abangavu batewe inda Minisiteri y’Ubuzima yabashije kumenya igaragaza ko umwaka wa 2018 warangiye Akarere ka Nyagatare kari ku isonga n’abana 1465 batewe inda, Gatsibo 1452, Gasabo 1064, Kirehe 1055 na Bugesera 925.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred akeka ko impamvu intara ayoboye ari yo iri ku isonga biterwa n’ibice binini bikigaragaramo ibihuru, noneho abana bajya gutashya bakahafatirwa ku ngufu.

Mufulukye Fred ashyira mu majwi abaza gushakisha imirimo cyane cyane iy’ubuhinzi kuba ari bo batera inda abangavu ntibanite ku bana bavutse

Ariko igikomeye akeka ni urujya n’uruza rw’abantu baza gushaka imibereho cyane mu turere twa Nyagatare na Gatsibo ntibabashe kwita ku bana babo igihe batarabona imirimo.

Ati “Ikindi twasanze hari abaturage bava mu bindi bice by’igihugu, baza wenda nko gushaka imirimo nko guhinga n’ibindi kuko hakigaragara ubutaka. Muri icyo gihe rero ugasanga wenda abana baje bakiri muri ubwo buzima, imiryango itarahama, itaratura neza.

Ati “Ugasanga na byo bifite ingaruka, bigatuma rimwe na rimwe abana batakurikiranywe, ababyeyi batari kumwe na bo. Izo ni zimwe mu mpamvu twagiye tubona ariko turacyacukumbura cyane kugira ngo tumenye neza ikibazo.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Ambasaderi Solina Nyirahabimana, avuga ko abana baterwa inda ahanini biterwa no kudohoka kw’ababyeyi ku burere bw’abana babo.

Asaba ababyeyi gufatanya kwita ku burere bw’abana babo bakababera intangarugero bagakurana indangagaciro zituma baba inyungu ku muryango wabo n’igihugu muri rusange.

Agira ati “Ibibazo bibangamiye umuryango nyarwanda bizarangira umuryango n’abagize umuryango babyitayeho.

Ababyeyi b’abagabo n’abagore bafatanyirije hamwe kwita ku muryango kurera bombi bafatanyije kugira ngo abana babere intangarugero kandi babinjizemo indangagaciro zituma babasha gukura ari ba bandi b’inyungu ku muryango no ku gihugu.”

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko umubare w’abangavu babyara imburagihe wavuye ku bana 17,337 mu mwaka wa 2017 ugera ku bana 19,832 mu mwaka wa 2018.

Nyamara imibare itangwa n’ubushinjacyaha bukuru igagaragaza ko kuva muri Nyakanga 2017 kugeza muri Kamena 2018, bakiriye dosiye 2,996 z’abasambanyije abana.

Ibitekerezo

  • Buli mwaka,ku isi hose habyara abakobwa barenga 20 millions buri mwaka.Biterwa ahanini n’ubukene,ubujiji,ariko ikibitera gikomeye nuko abantu muli rusange nuko abantu batita ku mategeko Imana yaduhaye dusanga muli bible.Muzarebe baliya bakobwa b’abayehova bajya mu nzira bakabwiriza ijambo ry’Imana.Muzasanga batiyandarika,kubera ko bible yabagize abakristu nyakuri,birinda ibyaha.Turamutse dukurikije bible,ibintu bibi byinshi byavaho: Abakobwa babyara,ubusambanyi,intambara,ruswa,akarengane,etc...Ikibazo nuko ntacyo bible ibwiye abantu.
    Bibeshya ko ubuzima gusa ari amafaranga,akazi,politike,shuguri,etc...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa