skol
fortebet

MINEDUC yahagaritse amarushanwa ya ba Nyampinga mu mashuri

Yanditswe: Friday 03, Feb 2017

Sponsored Ad

Minisiteri y’ Uburezi mu Rwanda yatangaje ko amashuri abujijwe kongera gutegura amarushanwa ya Nyampinga.
Ayo mashuri ngo ni amashuri y’ inshuke, abanza n’ ayisumbuye ya Leta, ayafatanya na Leta ku bw’ amasezerano ndetse n’ ayigenga. Ibi ngo binareba amashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda ari kuri uru rwego.
Mu itangazo iyi Minisiteri yashyize ahagaragara, ikanarishyikiriza abayobozi b’ ibigo by’ amashuri yavuze ko iki cyemezo gifashwe nyuma yo kubona ko aya marushanwa ashobora kugira ingaruka (...)

Sponsored Ad

Minisiteri y’ Uburezi mu Rwanda yatangaje ko amashuri abujijwe kongera gutegura amarushanwa ya Nyampinga.

Ayo mashuri ngo ni amashuri y’ inshuke, abanza n’ ayisumbuye ya Leta, ayafatanya na Leta ku bw’ amasezerano ndetse n’ ayigenga. Ibi ngo binareba amashuri mpuzamahanga akorera mu Rwanda ari kuri uru rwego.

Mu itangazo iyi Minisiteri yashyize ahagaragara, ikanarishyikiriza abayobozi b’ ibigo by’ amashuri yavuze ko iki cyemezo gifashwe nyuma yo kubona ko aya marushanwa ashobora kugira ingaruka ku myigire n’ imyigishirize.

Iyi Minisiteri ivuga ko ifashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko mu mwaka ushize w’ amashuri 2016 amwe mu mashuri yateguye bene aya marushanwa.

Amarushanwa ya Nyampinga ni amarushanwa aba agamije gutoranya umukobwa uhiga abandi mu bwiza, ubuhanga, n’ ibindi.

Ku rwego rw’ igihugu aya marushanwa ‘Nyampinga w’u Rwanda’ yatangiye muri 2009.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa