startimes

Hamaganwe umuco w’urubyiruko rw’iki gihe wo ‘gutera ivi’ ukomeje gufata indi ntera mu Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 19 November 2019 Yasuwe: 2814

Inteko Nyarwanda y’ Ururimi n’ Umuco isanga umuco wo gupfukamira umukobwa umusaba ko mwashyingiranwa uzwi nko ‘gutera ivi’ atari umuco w’ I Rwanda igasaba abasore kurambagiza bakurikije uko kera Abanyarwanda barambagizaga.



Gutera ivi ni ikintu gifatwa nk’ ikigezweho mu Rwanda cyane ko gikorwa n’ abasore b’ abasirimu. Uko bikorwa, umusore ategura impeta agahuriza hamwe inshuti cyangwa abavandimwe akababwira ko ashaka kurushinga maze bakabigira ibanga , agatumira umukobwa baba bakundana maze mu gisa nko kumutungura agapfukama imbere ye akamwereke impeta akamusaba kumubera umugore, iyo abyememeye amwambika ya mpeta ubundi bagatangira kwitegura ubukwe.

100% abakobwa bose barabyemera ubundi bakagaragaza amarangamutima yabo cyane ko bisa na ho baba batunguwe.

Hari abasanga uyu muco wo gutera ivi uri mu byakongera za gatanya kuko ngo hari igihe umukobwa ashobora kwanga gusebya umusore kuko gutera ivi bikorerwa mu ruhame akamwemerera bakabana atamukundaga bagera mu rwabo ibibazo bigatangira.

Impirimbanyi y’ umuco nyarwanda, umupfumu ndetse akaba n’ umuyobozi w’ ikigo nyarwanda cy’ ubuzima bushingiye ku muco, Rutangarwamaboko Modeste Nzayisenga, avuga ko gutera ivi atari ibintu by’ I Rwanda.

Aganira n’ikinyamakuru UKWEZI dukesha iyi nkuru yagize ati “Mu muco nyarwanda gutera ivi nta byigeze bibamo na gatoya nta n’ igishashi cyabyo kigeze kibamo. Si ibintu by’ I Rwanda kuko mu makuru tugenda tubona hirya no hino kubo bibaho hari abo bitungura, kandi gushakana ntabwo ari gitunguro. Biriya usanga ari ibintu bigendana n’ amarangamutima kandi urushako ntabwo ari ibintu bigendana n’ amarangamutima”

Rutangarwamaboko avuga ko abasore bakwiye gusubira ku muco wo kurambagiza nk’ uko kera byakorwaga , imiryango ikarambagizanya, bagashimana aho kugira ngo umusore n’ ‘umukobwa bashingire ku marangamutima yaka nk’ amashara bashinge urugo’

Abwira abavuga ko gutera ivi ari ibigezweho yagize ati “Iyaba byabaga ibigezweho ari ibintu bishingiye ku muco wacu ntacyo byaba bitwaye, ariko ibintu by’ ibitoragurano bishingiye ku muco w’ ahandi utazi ukuntu byaje, urumva byageza abantu hehe se? Inama ngira abasore n’ inkumi ni ukubaho ubuzima bushingiye ku muco nyarwanda”.

Rutangarwamaboko amara impungenge abatekereza ko mu Rwanda rwanone imiryango idashobora kurambagizanya bitewe n’ imibereho yazanywe n’ iterambere.

Avuga ko umuhungu n’ umukobwa bashobora kumenyana bigana , basengana cyangwa bakorana, bagatangira basurana hagati yabo imiryango ikaba iramenyenyanye ariko ibyo gushinga urugo bitarazamo bikazaza nyuma.

Igihe kikazagera umusore akagisha inama umuryango we ko ashaka kuzazanamo umukobwa, ababyeyi be basanga uwo mukobwa bamuzi bakajya gufata irembo bakazasabira umuhungu wabo wa mukobwa yababwiye.

Rutangarwamaboko ati “Umukobwa ni uw’ umuryango yashatsemo ntabwo ari uwawe wowe musore”.

Dr Jacques Nzabonimpa, Umuyobozi w’ Ishami ry’ Umuco mu Nteko Nyarwanda y’ Ururimi n’ Umuco aganira na Radio Flash yasabye abasore b’ Abanyarwanda kurambagiza uko byakorwaga mu muco nyarwanda avuga ko agaya kuba iyo habayeho gutera ivi, imiryango ibibona mu itangazamakuru mbere y’ uko ibibwirwa n’ abana bayo.

Agira ati “Umuryango ujya kubona ukabibona mu itangazamakuru, utaranabibwirwa utaranabimenya njye niho ngayira bariya bantu batera amavi”.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble eric

    Hhhhhhhj ark umuco nibiki koko umuntu ko akora ibyashaka yishimiye kd bimunezeza

    November 2019

Inzindi nkuru

Polisi y’u Rwanda yavuze ku murobyi w’Umurundi Ndagijimana Sylvestre...

Mu gitondo cy’uyu wa 5 Nyakanga 2020, Polisi y’u Rwanda yavuze ko umurobyi...
5 July 2020 Yasuwe: 4592 0

Kigali igiye gufata indi ntera mu guhindura isura[AMAFOTO]

Kimihurura ahazwi nka Minijust hagiye guhinduka burundu kuko inyubako zose...
29 June 2020 Yasuwe: 2083 0

Habonetse abarwayi 32 ba Coronavirus mu Rwanda hakira abandi...

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangaje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 24...
24 June 2020 Yasuwe: 1633 0

Habonetse abarwayi 59 ba Coronavirus mu Rwanda,hakira 11

Uyu munsi tariki ya 22 Kamena 2020,ubaye uwa mbere ubonetseho abantu benshi...
22 June 2020 Yasuwe: 1765 0

Abasize ibikoresho byabo mu gishanga cya Gikondo bahawe iminsi 7 kuba...

Abahoze mu gace k’inganda ka Gikondo bategetswe gukuramo ibikoresho byabo...
19 June 2020 Yasuwe: 956 0

Abakoresha Mobile Money na Mobile Banking basabwe kwitwararika mu gukoresha...

Ikibazo cy’uburiganya bukorerwa abakoresha mobile money na mobile banking...
19 June 2020 Yasuwe: 1587 0