skol
fortebet

Hashyizweho amabwiriza adasanzwe agenga abashoferi bo mu Rwanda batwara abagenzi

Yanditswe: Saturday 14, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Urwego rw’ igihugu ngenzura mikorere RURA ryatangaje amabwiriza agenga abashoferi bo mu Rwanda batwara abagenzi mu buryo bwa rusange n’ ibyo bagomba kubahiriza mu kazi kabo kugira ngo borohereze umugenzi.

Sponsored Ad

Mu butumwa RURA yashyize ku rubuga rwa twitter yavuze ko Umushoferi utwara ikinyabiziga mu gihe cyose atwaye abagenzi agomba ,Kuba afite isuku, yambaye imyenda imeshe, iteye ipasi, n’inkweto zifunze, Kugira imyitwarire myiza n’ikinyabupfura ku bagenzi atwaye

Kuba igihe cyose yambaye umwambaro w’akazi (impuzankano) ugaragaza umukoresha we, kwambara igihe cyose ikarita imuranga itangwa n’Urwego Ngenzuramikorere RURA. Iyo karita igomba kuba igaragarira buri wese.

Kubahiriza amabwiriza yose yo mu gihugu agenga umwuga wo gutwara abagenzi, kugenzura neza ko ikinyabiziga atwaye gifite isuku, kandi kimeze neza, Gukurikiza inzira bahawe nk’uko bigaragara ku ruhushya rwahawe ikinyabiziga.

Umushoferi kandi afite inshingano yo kumenyesha abagenzi ikerekezo agiyemo mbere yo gutangira urugendo, yabikora we ubwe cyangwa yifashishije ubundi buryo bwabugenewe mu kinyabiziga

Gusaba abagenzi kutajugunya imyanda mu mihanda, mu nkengero z’imihanda cyangwa ahandi hose hatari ahagenewe kujugunywa imyanda.

Ibitekerezo

  • Nibyiza birakwiye abashoferi bagomba kugira isuku. Gusa byaba bibabaje niba RURA Itazi ko abakoresha babashoferi babagenera impuzankano imwe gusa. Ese umwenda umwe uzawambara icyumweru cyose kirangire usa ute ? Uwawambika abakozi ba RURA, bawambara igihe kingana iki ? Ese RURA YAVUGANYE N’ABAHAGARARIYE AMA COMPONY IKIBAZO CY’IMPUZANKANO? baca umugani mukinyarwanda no INSINA NGUFI NIYO ICIBWAHO URUKOMA. Gusa ndasaba Ministeri ibishinzwe no yavugana na RURA kuko into byaba ari ukwirengagiza nkana ikibazo kandi bakizi. Thx

    None ko mutababwiriza kuriza ibiciro uko biboneye nkubu aka kanya taxi ivuye muhanga iduciye 1500 aho ugera hose kugera kigali yanditseho inkoni ya mose ya runwa ababiahinzwe murabe mwumva mbonye hari uri kuyi photora chauffer apfuka plaque gusa nyirimo nimvamo ndazibabwira tugeze za musambira mudufashe kuko number ya Rura ntijya icamo barakabya peee

    hanyuma se bazasa neza batwaye imodoka zimibore nkiza Royal zijya kicukiro bitange iki? ariko RURA rwose,aho gukemura uburyo kugenda bapakiye abantu kuriya byagabanuka bari ngo mu isuku ni danger

    Ndabona RURA ibogama cyane.ikibazo muri transport y’abagenzi ntabwo ari abashoferi. Mubanze mukemure ikibazo cy’imirongo abagenzi batonda bakamaraho amasaha,ikindi imodoka zimwe zaboze umuntu yicaramo ukagirango yicaye mu bwiherero,ikindi banyiri company bakemure ibyo bagomba kuri abo bashoferi,ni ukuvuga:contract,kwishyurirwa caisse social,ubwishingizi bwo kwivuza,no kuruhuka bikwiriye.

    Bajye babwira abagenzi n’isaha bahagurukiye ndetse n’isaha bateganya kugererayo.Muri Volcano barabikora kandi ubona ari byiza.

    Rura turabemera cyane njyewe mbona ikibazo kisuku kitagoye kuko abanyarwanda twarasobanutse twebwe dufite ikibazo kitari cyacyemuka muri uyumugi ikibazo kimironko murigare ko kidakemuka?nawe reba kumara isaha uhagaze kumuronko naho uboneye imodoka ukayijyendamo uhagaze aba bashoramali bacu
    mwabigishije guha key abakiriya kowagirango hari uwo barwanira abagenzi cyangwa bakatugarurira kwastre ko arizo zotwara abantu neza

    Rwose birumvikana isuku ningenzi ariko mujye mubaha imyambaro ibiri kugirango bahindure .nkubu harumuntu nzi RURA imaze kwandikira incuro eshatu zose ngo imodoka ye ngo nibayifunge yarengeje umuvunduko kdi ikibazo kiri aho bashyiriramo ibyobyuma bigabanya umuvuduko rero nako karengane mujye mugakurikina pe .

    RFTC ntamushoferi iha uniforme n’ukuyigurira ubwo rero kubera banazihendaho ugasanga uguze imwe wayifura RURA ikaba iraje.

    RURA nayo!!!!!!!!!!!! Ese nkubu abashoferi bakorera umuherwe witwa Eric Kidabari basohorwa mu kazi nk’usohora umufuka w’ibishingwe bo bazarenganurwa nande??? Birababaje kubona ukora ahantu imyaka irenze icumi bagusinyisha contract y’amezi atandatu , nta bwiteganyirize, assurance, no gutukwa ...n’irindi teshagaciro...Harya ubwo bazagombe gukoresha twitter kugirango bahabwe agaciro???????????????????

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa