Hashyizweho ibiciro bishya by’amazi

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 31 January 2019 Yasuwe: 1756

Urwego ngenzuramikorere(RURA) rwashyizeho ibiciro bishya by’amazi, bizatangira gushyirwa mu bikorwa taliki 01 Gashyantare 2019.

Binyujijwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu taliki 30 Mutarama 2019,ibi biciro byashyizweho hakurikijwe ibiri gukenerwa ngo amazi agere kuri bose haba mu mijyi ndetse n’ibyaro, ibyiciro bishya by’abakoresha amazi haba mu ngo z’abantu ndetse n’ahatari mu ngo ndetse n’uburyo ifaranga rigenda rita agaciro.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na RURA rivuga ko ibiciro bisanzwe biriho ku nganda ndetse n’abakoresha amavomero rusange byagumishijwe uko bisanzwe, kugira ngo abashoramari bakomeze biyongere kandi bakomeze koroherwa n’ibiciro by’amazi.

Ibiciro bishya biteye ku buryo inganda zikomeza kwishyura amafaranga 736 kuri meterokibe imwe, amavomero rusange akishyura amafaranga 323 kuri meterokibe.

Abantu ku giti cyabo bakoresha meterokibe zitarenga eshanu ku kwezi bazajya bishyura amafaranga 340, abakoresha hagati y’eshanu na 20 bishyure 720 kuri meterokibe, abakoresha hagati ya 20 na 50 bishyure 845 kuri meterokipe imwe, naho abakoresha hejuru ya meterokibe 50 bishyure amafaranga 877 kuri meterokibe imwe.

Abandi bakoresha amazi batabarirwa mu nganda ntibanabarirwe mu ngo cyangwa se amavomo rusange bazajya bishyura amafaranga 877 igihe batarengeje meterokibe 50 ku kwezi, nibazirenza bishyure amafaranga 895 kuri meterokibe imwe.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kigali:Uyu musore aremera uburyo yapfubuye abagore basaga 100 harimo n’abari...

Umusore witwa Rugira yemera ko yapfubuye abagore basaga 100 barimo n’abari...
18 April 2019 Yasuwe: 9027 1

Kigali: Umugabo yashatse kunigisha umugore we umushipiri aramuhunga ahita...

Umugabo witwa Jean Claude Ndayisaba w’imyaka 34 wo mu Murenge wa Kigarama,...
16 April 2019 Yasuwe: 3816 0

Danny Vumbi n’abandi bagiraneza basuye Ndahimana wasezeranye yambaye...

Umuhanzi Danny Vumbi arikumwe n’abagiraneza batandukanye barimo umunyamakuru...
15 April 2019 Yasuwe: 5069 3

Umuhanuzi bivugwa ko ari Umunyarwanda wakoreraga I Burundi yirukanwe...

Umuhanuzi witwa Kayihura Modesste wari uzwi ku izina rya “Prophète...
15 April 2019 Yasuwe: 5039 0

Robot ifite ubwenge buhambaye ku isi izitabira inama ya Transform Africa mu...

Imashini (robot) yitwa Sophia, ifite ubuhanga budasanzwe bwo kuvugana...
15 April 2019 Yasuwe: 3121 0

Perezida Kagame yibukije ikintu gikomeye abakomeje guhakana Jenoside...

Nyakubahwa perezida Paul Kagame yabwiye abayoboke b’itorero rya Saddleback...
15 April 2019 Yasuwe: 1638 0