Hasobanuwe impungenge zo gutanga Bourse hatitawe ku byiciro by’ubudehe

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 23 January 2020 Yasuwe: 1603

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda, Dr Charles Murigande, yavuze ko gutanga inguzanyo yo kwiga muri kaminuza hatitawe ku byiciro by’ubudehe ari ibintu abantu bakwiye kwitondera, kuko hari bamwe bari bafite ubushobozi bwo kwirihirira Kaminuza, bazumva ko bagomba gufashwa kubera ko abana babo batsinze neza.



Dr Murigande yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, mu kiganiro Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na Kaminuza (HEC), Kaminuza y’u Rwanda na Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere (BRD) byagiranye n’abanyamakuru, ku bibazo bikunze kuvugwa ku amafaranga afasha abanyeshuri muri Kaminuza azwi nka bourse.

Dr Murigande avuga ko impamvu ibi bikwiye kwitonderwa, ari uko ngo niyo ibi byiciro by’ubudehe byavaho, n’ubundi amafaranga y’ingengo y’imari yahabwaga abashaka kujya muri Kaminuza yo ataziyongera.

Yagize ati “Ikintu mukwiye kumenya ni uko guverinoma iba ifite amafaranga afite uko angana, buriya bariya bantu bahabwa inguzanyo zo kubafasha kwiga si bo bonyine baba bashoboye kwiga, abashobora kwiga Kaminuza bakayirangiza ni benshi cyane ugereranyije n’amafaranga leta ifite yo kubahamo inguzanyo.”



“Buriya leta gushyiraho ibigenderwaho ni ukugira ngo irebe uburyo yakoresha ayo mafaranga make ifite mu gufasha abadashoboye kurusha abandi, uyu munsi niyo bavuga ngo ibyiciro by’ubudehe bivuyeho ntabwo buri muntu wese azayabona kuko amafaranga ntabwo azaba abaye menshi, ku buryo buri muntu wese wifuza kwiga yakwiga, icyo rwose mukwiye kugisobanukirwa.”

Dr Murigande yagaragaje impungenge ko hari abashobora kuzabura ubushobozi bwo kwiga, asaba ko mu gushyira mu bikorwa iyi gahunda harebwa izo mpande zose.

Ati “Nibakuraho ibyiciro by’ubudehe hari abantu bajyaga biga batazashobora kwiga kuko muri icyo gihe hazaba hasigaye guhera ku bafite amanota menshi ndetse n’ibyo umuntu agiye kwiga, nibavuga ngo icyiciro cy’ubudehe kivuyeho, umwana wanjye nagashoboye kwishyurira, kereka nimbikora gusa biturutse ku mutima wanjye mwiza, naho ubundi azagenda afate iyo nguzanyo, noneho umwana w’umukene wajyaga ugerwaho we ntazagerwaho.”



Yatanze urugero ku mwana wo mu rugo rufite ubushobozi, wagize amahirwe yo kwiga neza agatsinda ku buryo azaba anafite amahirwe yo kugira amanota menshi kurusha umwe wo mu muryango ukennye.

Ati “Ibi impamvu mbivuga ni uko wenda umwana wanjye azaba yarize neza, azaba rero afite n’amahirwe menshi yo kurusha amanota wa wundi w’umukene kuko nzaba naramushyize no mu mashuri meza, abantu bakwiye kubyiga neza.”

Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr Rose Mukankomeje, yavuze ko nk’uko Minisitiri w’Intebe yabivuze mu Mushyikirano, iki ari ikintu kikiganirwaho.

Yagize ati “Yarabivuze ariko ntabwo biranozwa, nibimara kunozwa bazashyiraho ingamba z’uko bishyirwa mu bikorwa.”

Inama y’Abaminisitiri yabaye tariki 24 Kamena 2016, yemeje ko mu gutanga inguzanyo ya bourse, abazajya bahabwa amahirwe cyane kurusha abandi ari abakurikira inyigisho z’Imyuga n’Ubumenyingiro (TVET) n’Inyigisho z’Ubumenyi, Ikoranabuhanga n’Imibare (STEM).

Iyi ngingo yiyongeraga ku byiciro bishya by’ubudehe abanyeshuri babarizwamo, ni ukuvuga kuva ku cyiciro cya mbere kugeza ku cya gatatu.

Ikigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB) gitangaza ko kuba umunyeshuri yaragize amanota menshi bimuhesha amahirwe yo guhabwa inguzanyo ku kigero cya 4/10, kuba agiye kwiga ibintu bigezweho mu gihugu ni 4/10 n’icyiciro cy’ubudehe arimo kikamuhesha amahirwe angana na 2/10.

Mu Ukuboza 2019, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangaje ko icyiciro cy’ubudehe kitazongera kugenderwaho mu gutanga bourse zo kwiga mu mashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda.

Ibi yabigarutseho ku munsi wa kabiri w’inama y’igihugu y’Umushyikirano ya 17, yabaye hagati ya tariki 19 kugeza 20 2019.

Ku munsi wayo wa kabiri, iki kibazo cyagaragajwe n’uwitwa Uwihirwe Theodosie, umwarimukazi wo mu mashuri abanza mu Karere ka Burera, wavuze ko bashyizwe mu cyiciro cya gatatu bigatuma abana babo babura amahirwe yo guhabwa inguzanyo ya bourse kandi nta bushobozi bwo kubishyurira bafite.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Gedeon Ngirabatware

    Muby’ukuri ntibikiri ngombwa kugendera ku byiciro by’ubudehe baha amahirwe abifuza kwiga muri kaminuza y’u Rwanda. Dore impamvu ibi bidakwiye: IBYICIRO BY’UBUDEHE BYASHYIZWEHO MU MIDUGUDU BYAGENDEWEHO MU GIHE GITO, NYUMA TWUMVA NGO BYARAHINDUWE. IMPAMVU BYAHINDUWE NTIZWI. BYAHINDUWE N’ABAYOBOZI KU MPAMVU ZABO BWITE ABAYOBORWA BATAZI. IBI NTIBIVUZEKO ABAHINDURIWE IBYICIRO BAVUYE MU MURONGO W’ABAKENE! Nge numva bourse yahabwa abatsinze neza ibyiciro by’ubudehe bigasigara muri mituelle kandi naho bazabisuzume neza kuko hari benshi babirenganiyemo.

    9 hours ago
  • chat_bubble Mutoni

    Natwe.abana.bacu.barangije.p6.ariko.kubera.namikoro.dufite.baricaye.asoje.umwaka.ushize.twebwe.mwagiye.mudushyiriramo.imiyaga.abana.bomukiciro.1 ni.2.bakiga.sinia.mumfashe.0783176094 cg. 0784905696

    2 months ago
  • chat_bubble safari

    uyumwanzuro turawushigikiye kbsa kuko hari abahuraga ninzitizi za cat

    2 months ago

Inzindi nkuru

Abakorera Siporo hanze y’ingo zabo bagiriwe inama na Polisi

Polisi y’u Rwanda iributsa abaturarwanda ko nta muntu wemerewe gusohoka mu...
3 April 2020 Yasuwe: 1741 0

Covid-19:Rimenyande yatawe muri yombi n’abamufashaga kwakira abamutwerereye...

Tariki ya 29 Werurwe nibwo Polisi y’u Rwanda yafashe uwitwa Rimenyande Jean...
3 April 2020 Yasuwe: 2720 1

Kayonza:Icyuzi cya Ruramira kiri hafi gukamishwa kugira ngo hashakishwe...

Icyuzi cya Ruramira giherereye mu murenge wa Ruramira mu Karere ka...
31 March 2020 Yasuwe: 4264 0

Musanze:Abantu 7 bafunzwe bazira kugira akabari urugo muri ibi...

Abantu barindwi bafashwe bifungiranye mu gipangu cy’aho uwitwa Sam Kiruhura,...
30 March 2020 Yasuwe: 2600 0

Gisagara:Nzirorera Emmanuel yatemye umugore we n’umwana ndetse n’umuturanyi...

Mu karere ka Gisagara, umurenge wa Ndora, akagari ka Cyamukuza, mu mudugudu...
29 March 2020 Yasuwe: 4058 0

Covid-19:Abashakanye basabwe kuzirikana gahunda zo kuboneza urubyaro muri...

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda (MIGEPROF),...
29 March 2020 Yasuwe: 1421 1