Hatangajwe amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’abakoze ibisoza ikiciro rusange ’Tronc Commun’

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 31 December 2018 Yasuwe: 5644

Kuri uyu wa mbere, Minisiteri y’Uburezi yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza ndetse n’ay’abakoze ibisoza ikiciro rusange Tronc Commun.



Umuhango wo gutangaza ku mugaragaro aya manota wabereye ku cyicaro cya REB uyobowe na Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura wari kumwe n’umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ay’isumbuye Dr Isaac Munyakazi.

Imibare igaragaza ko abahungu batsinze ku manota yo hejuru ugereranyije na bashiki babo.

Nko mu banyeshuri 245 834 bari bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza, abanyeshuri 8 271 batsinze ku kigero cyo hejuru(bose bari mu cyiciro cya mbere). Muri bo abahungu ni 4535, mu gihe abakobwa ari 3736.

Mu banyeshuri 99 209 bakoze ibizamini bisoza ikiciro rusange, Abakobwa batsinze ni 41 990 (51,90%) mu gihe abahungu ari 38 976 (48.10%).

Muri bo abari mu kiciro cya mbere bangana na 9612 biganjemo abahungu bihariye ikigereranyo cya 60.6%.

Mu banyeshuri babonye amanta yabo uyu munsi ntiharimo 149 bazize kuba barakopeye mu bizamini bya leta.

Minisitiri w’Uburezi Dr Eugene Mutimura yatangaje ko bishimiye uburyo abana batsinze.

Amanota y’ibizamini asize abatsinze neza kurusha abandi bahawe za mudasobwa mu rwego rwo kubashimira.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagiye kwegera abaturage mu...

Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda bagiye kwegera abaturage mu...
6 December 2019 Yasuwe: 386 0

Rusizi: Umukecuru yateye imboga nyinshi kugira ngo ajye aziha abaturanyi be...

Umukecuru witwa Mukangwije Thacienne ukomoka mu karere ka Rusizi mu...
4 December 2019 Yasuwe: 3386 1

Guciririkanwa n’umumotari muri 2020 bizaba ari amateka

Kuri uyu wa Mbere tariki 2 Ukuboza i Kigali ,ikigo cy’ikoranabuhanga cyo...
4 December 2019 Yasuwe: 1553 0

Prof.Sam Rugege yasimbujwe ku buyobozi bw’urukiko rw’ikirenga

Kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Ukuboza 2019, Perezida wa Repubulika, Paul...
4 December 2019 Yasuwe: 3713 0

Rubavu:Ba Gitifu 10 basezeye ku mirimo yabo

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwemeje ko hari abanyamabanga Nshingwabikorwa...
4 December 2019 Yasuwe: 3458 0

Ababyeyi basabwe kutajya gushaka amashuri y’abana babo mu bihugu bituranye...

Minisitiri w’Uburezi, Dr Eugène Mutimura, yasabye ababyeyi kwirinda guhora...
4 December 2019 Yasuwe: 1393 1