skol
fortebet

Hatangajwe igihe filime ivuga ku butwari bw’ingabo 600 za FPR Inkotanyi zari muri CND izagira hanze

Yanditswe: Saturday 22, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

U Rwanda ruri kwizihiza imyaka 25 ishize rubohowe, umunsi nyirizina ukazizihizwa tariki ya 4 Nyakanga uyu mwaka.

Sponsored Ad

By’umwahariko iyo umuntu avuze ijambo kwibohora mu mutwe wa benshi nta kabuza ahita atekereza ingabo z’inkotanyi zahirimbaniye ubwisanzure n’umudendezo w’Abanyarwanda kandi zikaza kubigeraho n’ubwo bitari byoroshye.

Yari inzira ndende mu rugamba rwo kubohora igihugu, ndetse ni ibintu byasabye kwitanga mu buryo bukomeye.

Uvuze amateka ntiwayarondora kuko ni maremare gusa arimo afite umwihariko, nk’ay’Ingabo za FPR Inkotanyi zari mu Nteko ishinga amategeko (CND) mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Arusha.

Izi ngabo nyuma y’iminota mike indege ya Habyarimana imaze kuraswa mu ijoro ryo kuwa 6 Mata 1994, abasirikare ba leta ya Habyarimana bari i Kanombe batangiye kubarasaho ndetse n’abari ku Kacyiru bose bafatanya kubarasa.

Ntibyari byoroshye kuko bari bake ugereranyije n’umwanzi. Bafashijwe n’imbunda 12,7mm Anti-aircraft yari ihari yabafashaga kurasa kure (igeza mu birometero bibiri) bityo bagasunika umwanzi ari nako ingabo ziri ku butaka zibasha kwigira imbere.

Hafi y’inteko ishinga amategeko mu masangano y’imihanda yo ku Kimihurura, hari hari inkambi y’abasirikare barindaga umukuru w’igihugu (Camp GP), ari nacyo kibazo gikomeye aba basirikare 600 bahuye nacyo ariko babasha kubanesha bafata ikigo.

Ku itariki ya 11 Mata 1994 babashije kubona ubutabazi ubwo batayo ya Alpha yabaga mu karere ka Gicumbi yasesekaraga i Kigali maze ibongerera ingufu babasha gufata uduce dutandukanye mu mujyi.

Ubu hari gutunganywa filime ivuga kuri iki gikorwa cy’indashyikirwa cy’izi ngabo zakuye mu menyo ya rubanda ubuzima bwa benshi. Iyi filime yiswe ‘The 600’ izajya hanze muri Nyakanga uyu mwaka.

Mu gace gato k’iyi filime kashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, itangira igaragaza abasirikare b’Inkotanyi bari mu myitozo.

Igitekerezo cy’iyi filime cyashimwe na benshi barimo na Perezida w’Itorero ry’Igihugu Edouard Bamporiki.

Yolande Makolo we yishimiye ko nibura ubu habonetse umuntu ubashije kuvuga iyo nkuru mu buryo bugezweho mu rwego rwo gusigasira amateka.

Uwitwa Inès Célyne yavuze ko iyo aba basirikare batahaba benshi bari kuba batakibukwa ati “Ni byiza cyane. Iyo aba basirikare 600 batahaba benshi muri twe ubu ntabwo baba bariho.”

Iyi filime yakorewe muri A WIZE Films ya Annette Uwizeye usanzwe akora umwuga wa Sinema.

Uyu mukobwa w’imyaka 37 yize ibijyanye n’Ibaruramari muri kaminuza yo muri Afurika y’Epfo gusa aza kwisanga akora ibijyanye n’ubuhanzi n’ubugeni kuko ari impano yiyumvisemo kuva kera.

Mu gihe ingabo za RPA zarwanaga, zihutiraga no kurokora abantu batandukanye bari hafi y’agace zabaga ziherereyemo.

Ibitekerezo

  • Ni byiza kwivuga imyato cyane cyane iyo ugaragaza ko hari icyo wagezeho kurusha abandi ariko habayeho ukuri kutabogama kuko wishimira gutsinda gusa hakwiye no kuvugwa akakozwe mu kwisasira abaturage kugira ngo tugere kubyo twishimira ko twagezeho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa