skol
fortebet

Hatawe muri yombi babiri bahaga inzoga abana utundi tubari turafungwa

Yanditswe: Sunday 22, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda yagiye ikangurira Abanyarwanda cyane cyane abakora ubucuruzi bw’inzoga, nk’utubari, amaresitora ndetse n’amahoteli kwirinda guha abana ibisindisha cyangwa kubakoresha mu tubari.

Sponsored Ad

Ku wa gatanu tariki ya 20 Nzeri 2019, ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu bwagiranye inama n’abakora ubucuruzi bw’inzoga, abafite utubari na za resitora ku kurwanya impanuka zituruka ku businzi hamwe no kurwanya guha abana ibisindisha.

Muri iyo nama yabereye ku cyicaro gikuru cya polisi ku Kacyiru, abitabiriye biyemeje ko bagiye gufatanya na polisi mu kurwanya ibyo byaha.

Ubu butumwa bigaragara nk’aho butubahirijwe neza , ikaba ari yo mpamvu mu ijoro ryo ku itariki ya 20 rishyira 21 Nzeri 2019 Polisi y’u Rwanda yakoze umukwabu wo kugenzura ahakorerwa ubucuruzi bw’inzoga mu turere twose tugize umujyi wa Kigali utubari tune (4) turafungwa.

Babiri mu bashinzwe gucunga utwo tubari (Managers) bashykirijwe urwego rw’ubugenzacyaha naho abandi baracika, ibikorwa byo kubashakisha biratangira. Abana icyenda (9) bari munsi y’imyaka 18 ni bo bafatiwe muri icyo gikorwa.

Mu Karere ka Nyarugenge mu Murenge wa Muhima mu kabari kitwa VIP Bar basanzemo umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 anywa inzoga, hafatwa ushinzwe gucunga ako kabari (Manager) ari we Hagenimana Selemani.

Akitwa Service Club na ho harimo umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 anywa inzoga, hafatwa ushinzwe gucunga akabari ari we Ndayisenga Innocent bose bashyikirizwa urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe amadosiye ashyikirizwe ubushinjacyaha.

Mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga, mu kabari kitwa Carioka k’uwitwa Ngabonziza Edouard hafatiwe abana bane(4), abahungu batatu n’umukobwa umwe bose bari munsi y’imyaka 18, abacuruzaga muri ako kabari baracika, hahita hatangira ibikorwa byo kubashakisha.

Ni mu gihe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Remera mu kabari kitwa New Hirwa k’uwitwa Hirwa hafatiwe abana 3, ushinzwe gucunga ako kabari na we ahita acika.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Goretti Umutesi yavuze ko itegeko ribuza abantu guha abana inzoga ndetse n’indi mirimo yo mu tubari rihari kandi abacuruza inzoga bararimenyeshejwe. Avuga ko Polisi itazahwema kurwanya abantu bose barirengaho.

Yagize ati: “Itegeko rirahari ndetse Abanyarwanda bose bararibwiwe na ba nyiri utubari bararizi. Ubu rero hatangiye ibikorwa byo gufata abarirengaho, kandi ntibirangiye bizakomeza.”

CIP Umutesi yakomeje asaba ababyeyi kuba maso bagakurikirana uburere bw’abana babo bakabarinda kujya mu tubari kunywa inzoga cyangwa gukoreshwayo indi mirimo.

Yakomeje asaba Abanyarwanda bose kujya bihutira gutanga amakuru y’aho babona abana banywa inzoga mu tubari.

Mu gitabo cy’amategeko arengera abana cyo ku wa 31 Kanama 2018 mu ngingo yacyo ya 27 igika cya gatatu bavuga ko umuntu ugurisha umwana inzoga cyangwa itabi, ubimushoramo cyangwa umushishikariza kubinywa cyangwa kujya mu tubari aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atatu (3) ariko kitageze ku mezi atandatu(6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi ijana (100.000) ariko atarenze ibihumbi magana abiri (200.000).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa