Huye:Ababyeyi bajyanye abana ku ishuli basanga imyanya yaruzuye kandi ariho REB yabohereje

Amakuru   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 14 January 2019 Yasuwe: 1806

Ikibazo cy’ibigo by’amashuli gikomeje kuba ingorabahizi kuko REB yagiye itanga ibigo by’amashuli ikarenza abanyeshuli byakira ni nyuma y’uko ikuyeho gahunda yo gutumiza abayobozi b’ibigo by’amashuli ya Leta bakaza kwihitiramo abanyeshuli.

Ku munsi w’ejo taliki ya 13 Mutarama 2018, bamwe mu babyeyi bajyanye abana babo boherejwe kwiga ku kigo cy’amashuri cya Ecole Notre Dame de la Providence de Karubanda (ENDPK), basanga imyanya yaruzuye,basabwa kubasubiza mu rugo.

umunyamakuru wa IGIHE dukesha iyi nkuru yageze kuri iki kigo nimugoroba ubuyobozi bw’iryo shuri bumubwira ko bafite ubushobozi bwo kwakira abana 80 ariko hamaze kugera 126.

Umwe mu babyeyi waje aherekeje umwana we yatakambiye ubuyobozi bw’ishuri asaba ko bamubabarira bakamwakira kuko yamaze kwishyura amafaranga y’ishuri kandi yaguze n’ibisabwa byose ariko baramutsembera.

Yagize ati “Birababaje kuba umwana agera ku ishuri yiteguye kwiga akabwirwa gutya, ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora ibi bintu bigakosorwa. Ubu namaze kwishyura byose nzi ko umwana aje kwiga none ngo musubirane mu rugo! Birababaje rwose.”

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciata, yabwiye umunyamakuru ko bagiye gucumbikira abanyeshuli bwacya mu gitondo bakaboherereza REB ikabashakira ibigo.

Yagize ati “Niyo mpamvu twaje hano kugira ngo dukurikirane ikibazo abana babacumbikire ariko ejo REB nayo idufashe gukemura ikibazo.”

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irenée, yavuze ko icyo kibazo bakimenye ndetse hari ibigiye gukorwa kugira ngo kibonerwe umuti urambye.

Yagize ati “Abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta muri 2018 bari benshi; biyongereyeho 7% ugereranyije n’abakoze muri 2017. Igisubizo ni ugukomeza kubaka ibyumba by’amashuri bishya bijyanye n’umuvuduko w’ubwiyongere w’abaturage.”

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble gasigwa ernest

    nyamara murebe neza kuki biriya bigo byose bivugako batazarenza abana 80 kimwe nabo kuri stella shyorongi kandi ngirango nibyabihayimana Reb nizindi nzego zibikurikirane neza zurebe imyanya nimba koko ari 80 itarenga bakore contrôle physique kulo wasanga ikigo kuzishyiriramo abandi nyuma.

    14 January

Inzindi nkuru

Ingabire Yvonne umukobwa witinyutse agatwara ibikamyo bivana imizigo ku...

Umunyarwandakazi Ingabire Yvone w’imyaka 28, n’umwe mu bakobwa bitinyutse...
19 July 2019 Yasuwe: 4974 2

Habumuremyi yasobanuye inzira yanyuzemo kugira ngo imodoka imusige nyuma...

Habumuremyi Jean Baptiste bakunze kwita ‘John’ utuye mu Mujyi wa Muhanga mu...
19 July 2019 Yasuwe: 6224 1

Perezida Kagame yifatanyije n’umuryango wa senateri Bishagara washyinguwe...

Nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame yifatanyije n’umuryango wa...
19 July 2019 Yasuwe: 4747 0

Nyiringabo Claudine witeguraga ubukwe yaguye mu mpanuka y’imodoka ajya...

Umukobwa witwa Claudine Nyiringabo wo mu Murenge wa Macuba mu Karere ka...
19 July 2019 Yasuwe: 6779 2

KICUKIRO:Ikamyo nini itwara amavuta yaturitse ihitana ubuzima...

Abantu babiri bahitanywe n’ iturika ry’ ikamyo itwara amavuta yasudirwaga n’...
19 July 2019 Yasuwe: 3169 0

Rulindo: Umurambo wa DASSO wavumbuwe mu ishyamba n’abana bashakaga...

Umu DASSO witwa Nshimiyimana Denis wakoreraga mu murenge wa Cyinzuzi mu...
18 July 2019 Yasuwe: 2500 0