skol
fortebet

Huye :Abagizwe incike na Jenoside batujwe mu rugo rw’impinganzima bishimiye gusurwa n’urubyiruko rwa AERG [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 16, Feb 2019

Sponsored Ad

Abanyarwanda bagizwe incike na jenoside batujwe mu rugo rw’Impinganzima mu murenge wa Mukura,akarere ka Huye, bishimiye gusurwa n’urubyiruko rwa AERG rwabafashije imirimo itandukanye ndetse rurabaganiriza rubereka ko batari bonyine.

Sponsored Ad

Uru rubyiruko rwaturutse hirya no hino mu Rwanda, rwasuye aba babyeyi batujwe mu rugo rw’Impinganzima mu karere ka Huye mu murenge wa Mukura kuru uyu wa Gatandatu taliki ya 16 Gashyantare 2019,bafasha aba babyeyi bagizwe inshike za jenoside babakorera imirimo itandukanye irimo kububakira akarima k’igikoni,kubakorera isuku ndetse baranabaganiriza.

Mutegaraba Venancia w’imyaka 68 wagizwe inshike na jenoside,yahitanye abana be 9 n’umugabo we yavuze ko bishimiye gusurwa n’uru rubyiruko ndetse byamuhaye icyizere ko Abanyarwanda bazagwira kuko nta Jenoside izongera kubaho.

Yagize ati “Twishimiye cyane kuba twasuwe n’uru rubyiruko.Sinarinzi ko abantu bangana gutya bakibaho.Nishimiye ko aba bana bafite ubushake bwo kongera kubaka igihugu cyacu.Icyo nabasaba ni uko bakomeza kurwanira ishyaka igihugu cyabo,bakamagana ababeshyera u Rwanda.Uwandika asebya u Rwanda bajye bandika bamuvuguruza.Urubyiruko nirwo mbaraga z’igihugu.

Aba bana banshimishije mbona ari abana banjye.Nari mfite abana bari bamaze kuba bakuru,bicwa muri Jenoside.Nababonye mbona ari nk’abana banjye bagarutse.”

Dushimiyimana Callixte umwe muri uru rubyiruko rwasuye aba babyeyi bagizwe incike na Jenoside,yavuze ko bishimiye guhura n’aba babyeyi kuko babwiwe amateka ya Jenoside ndetse babona umwanya wo gusabana nabo bakabereka ko nubwo babuze abana babo hari urundi rubyiruko rubakunda cyane.

Yagize ati “Twishimiye guhura n’aba babyeyi bacu.Twabwiwe amateka y’ibyabaye muri Jenoside ndetse twongeye kubona umwanya wo gusabana nabo,N’igihe cyiza cyo kubereka ko hari urubyiruko rwarokotse kandi rubakunda.Twungutse ko tugomba kubaka igihugu cyacu turwanya abashaka guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo yo kurwanya Jenoside,Dr Bizimana Jean Damascene yavuze ko mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 25,uru rubyiruko rwakoze iki gikorwa kugira ngo rugaragarize urukundo aba babyeyi bagizwe incike na Jenoside ndetse babahe impanuro.

Yagize ati “Uru rubyiruko rwaje kugaragariza urukundo aba bakecuru n’abasaza basizwe iheruheru na Jenoside.Ni abana babo ni abuzukuru babo,baje kubereka ko babakunda,ko batabibagirwa ndetse ko bari kumwe nabo.Aba basaza n’abakecuru n’abo bagomba kugira umurage n’impanuro baha uru rubyiruko kuko bazi byinshi ku mateka ya Jenoside hanyuma nabo bafate ingamba zo kubaka igihugu kizira urwango n’amacakubiri,bubake Rwanda rwuzuye amahoro.

Aba babyeyi batujwe mu rugo rw’Impinganzima bahaye impanuro uru rubyiruko yo kwiyubaha bakirinda kujya mu biyobyabwenge ndetse babasaba kurwanirira u Rwanda,bakarurinda abashaka kongera kurusubiza ahabi.

Aba babyeyi batujwe mu rugo rw’Impinganzima bashimiye Perezida Kagame wabubakiye amazu yo guturamo ndetse ngo bahabwa ubufasha ubwo ari bwo bwose bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana yafashije uru rubyiruko mu muganda bakoreye kuri uru rugo rw’impinganzima rwatujwemo Intwaza, aho yateye ibiti by’imbuto.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa