skol
fortebet

Huye: Ataka igihombo gikomeye yatewe no gufunga Hotel Faucon, ariko afite ikizere

Yanditswe: Sunday 03, Feb 2019

Sponsored Ad

Batamuliza Isabelle, umwe mu bacururiza mu mujyi wa Huye, Umuryango we akaba aribo ba nyiri Hotel Faucon ataka igihombo gikomeye yatewe n’uko ubuyobozi bwafunze iyi hotel (kuva mu myaka ine ishize), gusa ubu ngo hari ikizere.

Sponsored Ad

Batamuliza yabwiye umuryango ko bahombye amafaranga menshi kuko ubuyobozi bwariho bwasabaga imbaraga zirenze ubushobozi bwabo mu gusana Hotel bikarangira ifunzwe.

Avuga ko byamusabye gushaka ahandi akodesha no kubaka ibikenewe ngo akomeze ubucuruzi bwe bwa Supermarket(yari asanzwe akorera mu gice kimwe cy’inyubako za Hotel).

Ashimira Leta n’Akarere ko ubu bemerewe gusana Hotel kandi abona ubuzima bugaruka aho hafatiwe icyemezo cyo gufungura no gusana n’izindi nyubako zari zarafunzwe.

Gusa ngo mu gihe ibigo bikomeye bya Leta byari bifite ikicaro muri aka Karere bizaba bitaragaruka ubucuruzi buzakomeza busindagire.

Meya w’Akarere ka Huye yadutangarije ko hari ibigo bya Leta byari bisanzwe mu karere ka Huye bizagaruka n’ubwo bataramenya neza ibyo aribyo.

Iki ni ikiganiro twagiranye na Isabelle Batamuliza aho acururiza taliki 17/1/2019.

Ibitekerezo

  • Abantu amafaranga bayashora, mubindi barangiza ntibakozwe ibyo basabwa nonese umugi niki ni bizu by ashaje !!u wabaza Hotel faucon yubatswe ryari! !!kuburyo izo nyungu bavuga itinjije, mumyaka yabaye ho i!iza zibona ubu! !banyiri aliya mazu nibayasenye, bubake, inzu zigezweho, kuko niba ali amateka bakaretse nizi Kigali zikazagwa Kubantu, igihinduka, ni bizu by ashaje si amazina ntakwikoma abayobozi kuko nubundi nigikorwa gikomeza,

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa