skol
fortebet

Huye :Gitifu w’akagari yatawe muri yombi azira gushaka gusambanyiriza umukobwa mu biro bye nijoro

Yanditswe: Saturday 23, Feb 2019

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gatobotobo mu Karere ka Huye,intara y’Amagepfo afunzwe akurikiranweho icyaha cyo kugerageza kwaka ruswa ishingiye ku gitsina umukobwa utuye mu kagari ayobora wamuabye ibyangombwa akamusiragiza.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha IGIHE abitangaza, uyu muyobozi arakekwaho icyaha cyo gusaba ruswa ishingiye ku gitsina uyu mukobwa utuye mu Kagari ayoboye nyuma y’uko amusabye ibyangombwa akamusiragiza kugeza igihe amusabye kumusanga mu biro bye nijoro.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwemeje ko uwo muyobozi afunzwe kuko ari gukorwaho iperereza ku cyaha akekwaho cya ruswa ishingiye ku gitsina.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yemeje ko uwo muyobozi yaguwe gitumo ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 22 Gashyantare 2019 ashaka gusambanyiriza umukobwa mu biro by’Akagari.

Mbabazi avuga ko uwo mukobwa akimara kubona ko akomeje gusiragizwa kandi uwo muyobozi ari kumusaba kujya mu biro bye nijoro amubwira n’amagambo yerekeza ku kumutereta, yagize amakenga yitabaza RIB.

Yagize ati “Yakomeje kumusiragiza noneho atangira no kumutereta mu buryo butandukanye aramubwira ngo amusange mu biro saa moya z’umugoroba. Ubwo umukobwa yahise abimenyekanisha turamubwira ngo agende arebe ibyo ashaka.

Yagezeyo atangira imihango yo kumusambanya ariko ntabwo yabigezeho kuko yabiteshejwe n’abagenzacyaha bahise bahagera.”

Kuri ubu uwo muyobozi afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma mu Karere ka Huye ndetse ari gukorwaho iperereza kugira ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha.

Ibitekerezo

  • Uwafunga abayobozi basambanya abagore n’abakobwa,umenya hasigara bake.Babikorera muli za Offices.Ubusambanyi nicyo cyaha kizatuma millions and millions z’abantu babura ubuzima bw’iteka muli paradizo.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero 3:13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

    Ivyo ni nk’umuco mu rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa