skol
fortebet

HUYE:Misigaro n’ umugore we Mariya bitabye Imana bagasiga umwana wabo mu bitaro niyo nkuru kimomo mu gace bari batuyemo

Yanditswe: Thursday 23, May 2019

Sponsored Ad

skol

Misigaro Charles wari ufite imyaka 67 n’ umugore Maniraguha Mariya bitabye Imana mu mpera z’ icyumweru gishize bagasiga umwana wabo mu bitaro bya CHUB niyo nkuru kimomo mu gace batuyemo.

Sponsored Ad

Abaturage bavuga ko ibyago byabaye ku baturanyi babo byabasigiye isomo ryo kudakerensa gutanga ubwisungane mu kwivuza Mituelle de santé. Icyo bazize ntikiramenyekana gusa harakekwa indwara cyangwa amarozi.

Misigaro na Maniraguha bari batuye mu Kagali cya Kimana umurenge wa Tumba mu karere ka Huye.

Ba nyakwigendera bafashwe mu byumweru bibiri bishije bajyanwa ku kigo nderabuzima, ikigo nderabuzima kibohereza ku bitaro bya CHUB basanga batazashobora kwishyura ibitaro kuko nta bwisungane mu kwivuza bari bafite baritahira bajya kurwarira mu rugo nk’ uko twabitangarijwe na Ryumugabe Edouard wo mu muryango wa ba nyakwigendera.

Misigaro na Maniraguha bakomeje kurwarira mu rugo ariko ari indembe bigeze ku wa Gatanu tariki 17 mu rukerera Maniraguha aba ashizemo umwuka.

Amaze gupfa nibwo inkuru yaje kuba kimomo igera mu buyobozi , burimo n’ ubwa CHUB , bwahise bwohereza ambulance ijyana umurambo mu bitaro. Umusaza Misigaro wari ukiri muri koma n’ umwana wabo w’ umukobwa nabo bahise bajyanwa kuvurirwa muri ibyo bitaro.

Misigaro Karori n’ umugore we bashyinguwe hamwe mu irimbi hafi y’ aho bari batuye

Ku wa Gatandatu nibwo uyu mukecuru Maniraguha yashyinguwe. Bigeze nijoro nka saa yine Misigario nawe aba arapfuye.

Ryumvugabe, nyakwigendera Misigaro yari abereye se wabo avuga ko abaturage babonye abantu babiri bapfiriye rimwe bagasiga umwana mu bitaro bagatangira kuvuga ko barozwe.

Gusa we ahamya ko iyo baza kuba bafite ubwisungane bagatangira kuvurwa hakiri kare wenda bashoboraga gukira.

Yabwiye itangazamakuru ati “Iyo baza kugira mituweli akabasha gukurikiranwa hakiri kare, umuntu afite ukundi kuntu yari kubibona ku buryo yagira icyo avuga kuko bari kuba baratangiye kuvurwa mbere bagifatwa n’ indwara”.

Uyu muryango ngo wahuye n’ akazi katoroshye kuko ibitaro byawusabaga ibihumbi 300. Abaturage n’ ubuyobozi bw’ umurenge wa Tumba barateranye bakusanya amafaranga kugira ngo bage kuzana umurambo bawushyingure. Amafaranga babashije gukusanya ni ibihumbi 34, aribyo byatumye ubuyobozi bw’ umurenge bubabwira ko iyo uyu muryango uza kuba ufite mitueli ayo mafaranga ibihumbi 34 yari kuba ahagije.

Kanzayire Mariyana , Umujyanama w’ Ubuzima wasuye umuryango wa ba nyakwigendera ku wa Gatatu w’ icyumweru gishize, avuga ko abajyanama b’ ubuzima basuzumye uyu muryango bakawusangana ibimenyetso bya malariya.

Mukamana Valerie avuga ko ibyago byabaye mu muryango wa Misigaro Karori bari baturanye yabikuyemo isomo rikomeye kuri mituweri de santé.

Ati “Abantu tusigaye twihugiraho umuntu ntamenye uko mugenzi yaramutse nicyo kirimo gitera ibi bintu. Habayeho uburangare bwo kuba nta mitueli bari bafite, kuko ngewe ntaturanye nabo neza amakuru mfite batubwiye ni uko bari bamaze ibyumweru bitatu barwariye mu rugo”.

Musabyimana Claudine ati “Ubutumwa natanga kuri twebwe dusigaye ni ukwita ku mwana basize mu bitaro no kubana neza n’ abandi bantu. Umukecuru akimara gupfa niyo wahageraga warabibonaga twe twaturutse kure nitwe twatabaye abandi bari bibereye mu ngo zabo”.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ubwo abandi bari bagiye gushyingura Misigaro, Umunyamakuru wa Ukwezi dukesha iyi nkuru yanyuze hafi y’ urugo rwa ba nyakwigendera asanga bamwe mu baturanyi bibereye mu ngo zabo.

Musabyimana ati “Twateranyije amafaranga tugira ibihumbi 34, umuyobozi w’ umurenge wacu aratubwira ati iyo muba mwitabira mitueli aya ngaya aba amuduhaye…Umuntu wese uhagaze ikintu akwiriye kumenya ni uko mbere yo gushaka ibyo kurya no kwambara yagombye gushaka mituweri”.

Ikigo cy’ Igihugu cy’ ubwiteganyirize RSSB kigaragaza ko muri rusange Abanyarwanda bagenda barushaho gusobanukirwa akamaro ka mituweli kuko muri 2017 abatanze mituweri bari miliyoni 8,7 mu gihe abayitanze muri 2018 barengaga miliyoni 9.

RSSB irasaba Abanyarwanda ko muri uyu mwaka wa 2019 batangira gutanga mituweri ya 2019/2020 badategereje amakuru azava mu ivugururwa ry’ ibyiciro by’ ubudehe ahubwo bakayitangira mu byiciro basanzwemo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa