skol
fortebet

Ibendera ry’ u Rwanda ryari ryaraburiwe irengero ryabonetse mu musarane wa SACCO

Yanditswe: Wednesday 19, Apr 2017

Sponsored Ad

Ibendera ry’igihugu ryari rimaze iminsi ibiri riburiye mu Kagari ka Rubona, Umurenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma ryabonetse mu bwiherero bwa SACCO kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2017
Iryo bendera ryaburiye rimwe n’ igitambararo cyanditseho insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi byabuze mu ijoro ryo ku itariki ya 17 Mata 2017.
Abataye ibi birango mu musarane ntibaramenyekana kuko amakuru yaho byajugunywe yatanzwe n’abaturage. Haracyakorwa iperereza (...)

Sponsored Ad

Ibendera ry’igihugu ryari rimaze iminsi ibiri riburiye mu Kagari ka Rubona, Umurenge wa Rukumberi mu Karere ka Ngoma ryabonetse mu bwiherero bwa SACCO kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Mata 2017

Iryo bendera ryaburiye rimwe n’ igitambararo cyanditseho insanganyamatsiko yo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi byabuze mu ijoro ryo ku itariki ya 17 Mata 2017.

Abataye ibi birango mu musarane ntibaramenyekana kuko amakuru yaho byajugunywe yatanzwe n’abaturage. Haracyakorwa iperereza ngo hamenyekane uwaba yarabikoze.

Rwiririza Jean Marie Vienney, umuyobozi wungirije w’Akarere ka Ngoma ushinzwe iterambere ry’ubukungu yemeje iby’aya makuru.

Agira ati “Ku makuru twahawe n’abaturage twaje kubisanga mu bwiherero bw’umurenge SACCO wa Rukumberi ariko ababikoze ntibaramenyekana ariko iperereza rirakomeje. Ubu hari babiri bakekwa bafashwe, bakaba batangiye kubazwa na Polisi.”

KT yatangaje ko hari amakuru ko uwabikoze yaba ari uwahoze ayobora umwe mu midugudu y’ako Kagari ka Rubona wakuweho n’abaturage. Uwo mugabo nyuma yo gukurwaho n’abaturage ngo yahise avuga ko azihorera kandi abaturage bamukuyeho bakarebeshwa mu zuba umunsi wose.

Abo baturage bavuga ko muri uko kwihorera byaba ari byo byatumye yiba ibendera kugira ngo abaturage bahure n’ikibazo. Si ubwa mbere mu Karere ka Ngoma hagaragaye ikibazo cyo kwiba ibendera ry’igihugu kuko no mu Murenge wa Rurenge ibendera riherutse kuburirwa irengero mu gihe kitarenze umwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa