skol
fortebet

’Ibi ni ibibazo abayobozi muba mukwiye gukemura, haruhijemo iki?’- Perezida Kagame

Yanditswe: Monday 13, Feb 2017

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi kujya bakemura ibibazo by’abaturage ku gihe,bitabaye ngombwa ko babimugezaho, kuko asanga ntaho ikemurwa ryabyo riba rigoraniye.
Iri jambo akunze kubwira kenshi abayobozi aho aba yasuye abaturage, yarigarutseho ubwo yasuraga Umurenge wa Matimba wo mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017,
Bimwe mu bibazo yakiriye birimo icy’ umuturage wahaye Umurenge ubutaka bwo kubakaho amashuri, ntahabwe ingurane yabwo, yibaza ikibura (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi kujya bakemura ibibazo by’abaturage ku gihe,bitabaye ngombwa ko babimugezaho, kuko asanga ntaho ikemurwa ryabyo riba rigoraniye.

Iri jambo akunze kubwira kenshi abayobozi aho aba yasuye abaturage, yarigarutseho ubwo yasuraga Umurenge wa Matimba wo mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Gashyantare 2017,

Bimwe mu bibazo yakiriye birimo icy’ umuturage wahaye Umurenge ubutaka bwo kubakaho amashuri, ntahabwe ingurane yabwo, yibaza ikibura ngo abayobozi b’ inzego z’ ibanze bakemure ibibazo nk’ ibi.

Uyu muturage witwa Bariyanga Fidele wo mu murenge wa Rwimiyaga akagari ka Kirebe mu karere ka Nyagatare yabwiye Perezida Kagame ko ubuyobozi bw’ umurenge bwari bukeneye kubaka amashuri, bukamusaba ko abuha ubutaka bwe bukubakaho amashuri, bukagerekaho kumwaka amafaranga ibihumbi 30 ngo ahabwe ingurane yabwo. Bariyanga yavuze ko ibi byabaye ku Kamena 2015.

Bariyanga yavuze ko yategeje ariko kugeza n’uyu munsi akaba atarahabwa ubwo butaka bw’ingurane.

Mu gusobanura icyo kibazo,Umuyobozi w’ akarere ka Nyagatare Mupenzi George yabwiye Perezida Kagame ko ari abaturage bo mu Murenge wa Rwimiyaga bagize igitekerezo cyo kubaka amashuri, hanyuma Bariyanga akemera kubaha ubutaka bayubakaho, avuga ko amafaranga ibihumbi 30 yasabwe ari ayo kugira ngo ibyangombwa by’ ubutaka azahabwa nk’ ingurane bizandikwe mu mazina ye.

Perezida Kagame yavuze ko ibi ataribyo, agaragaraza ko bidakwiye ko umuntu wari ufite ubutaka bwe, yakwa amafaranga y’ ibyangombwa by’ ubutaka agiye guhabwa nk’ ingurane, asaba ko ibihumbi 30 Bariyanga yatanze azabisubizwa.

Yagize ati “Ntabwo aribyo! ntabwo mwazajya mugira abantu gutyo, ibyo byose barabimusabye arabyemera akarere aba arimwe mubatenguha?....ntabwo aribyo Meya!”

Yakomeje agira ati “Ni ukuvuga ngo yishyuye ibyangombwa by’ ubutaka kabiri…ibyo ni ibibazo abayobozi mwakagombye gukemura ubu aha haruhanyijemo iki? Umuntu icyo mwashakaga yarakibahaye, namwe mwagiye kumubwira kumuguranira muzi ko muzamuguranira nyine, impamvu bitakozwe, impamvu mutabumuhereye ubusa niba arimwe mwishyura, we arishyura kabiri kubera iki?”

Perezida Kagame yahaye ubuyobozi bw’ akarere ka Nyagatare icyumweru kimwe ngo iki kibazo kibe cyamaze gukemuka, avuga ko ibibazo nk’ ibi bidakwiriye kurindira umunsi yasuye abaturage.

Yagize ati “Meya! Iki kibazo ugikemure vuba na bwangu. Mu cyumweru kimwe!….Uru ni urugero rumwe n’ ibindi nk’ ibi byicara bigategereza uyu munsi, ntabwo njye nabonye ikibazo kigoranye hano muri ibi ngibi, nta cyo nabonye gikwiye guhera muri 2015 kugeza uyu munsi. Mwe mwamugiriye nabi, mwaramusabye ibintu arabibaha, ntabwo aribyo mugikemure vuba”

Mu bindi bibazo byagejejwe ku mukuru w’ igihugu harimo ibirebana n’ ibikoresho bitanga amazi yo kuhira, n’ ikibazo cy’ amashyanyarazi afite ingufu nkeya bituma atifashishwa mu kuhira imyaka. Perezida Kagame yasabye inzego bireba kubyihutisha bigakemuka vuba.

Avuye mu murenge wa Matimba Perezida Kagame yakomereje uru ruzinduko mu murenge wa Karangazi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa