skol
fortebet

Ibikubiye mu butumwa bwa Perezida Sisi yanditse mu rurimi rw’icyarabu ubwo yasuraga urwibutso rwa Gisozi

Yanditswe: Tuesday 15, Aug 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 15 Kanama 2017, ahagana saa sita n’iminota mike nibwo Perezida Abdel Fattah el-Sisi wa Misiri yageze ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gisozi yunamira inzirakarengane zazize jenoside zihashyinguye.
Yari aherekejwe n’intumwa ayoboye mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ajemo ndetse anaherekejwe na Minisitiri w’umuco na Siporo mu Rwanda Uwacu Julienne, Minisitiri w’ibikorwa remezo James Musoni n’Umunyamabanga mukuru wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside.
Umukuru w’Igihugu (...)

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Jenoside yakorewe Abatatutsi yashyenguye imitima ya benshi nyuma y’iyicwa ry’inzirakarengane. Yasize yanditse ubutumwa mu gitabo cy’abasuye uru rwibutso mu rurimi rw’icyarabu.

Yagize ati “Uyu munsi dufite agahinda kenshi twibuka intwari n’inzirakarengane ziri aha. Turashimangira ko ubuzima bwa muntu ari butagatifu budakwiye guhutazwa.”

“Ni ngombwa ko abantu bose babana mu mahoro, ubumwe, ubufatanye n’ubwisanzure maze tukimakaza ibiganiro by’amahoro mu ngeri zose z’abatuye isi. Twizeye ko ibikorwa by’ubugome nk’ibi bigayitse bitazongera kubaho ukundi maze amahoro akaganza mu mpande zose z’isi.”

Biteganyijwe ko ku mugoroba w’uyu wa 15 Kanama, Sissi yakirwa na Perezida Kagame ku meza muri Kigali Convention Center.

Perezida Sisi w’imyaka 62, ni umugabo ufite umugore umwe n’abana bane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa