skol
fortebet

Ibitaro bya Muhima:Umugore wakuwemo ‘Nyababyeyi’ ndetse n’imfura ye igapfa aratabaza

Yanditswe: Tuesday 25, Jul 2017

Sponsored Ad

Umubyeyi w’imyaka 20 y’amavuko utatangajwe amazina utuye mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge avuga ko atazongera kubyara ukundi bitewe n’uburyo ngo atitaweho aho yari yagiye kubyarira mu bitaro bya Muhima bikamuviramo kumukuramo nyababyeyi, ngo n’umwana w’imfura yaragiye kubyara bikamuviramo gupfa.
Mu kiganiro na Royal Tv ducyesha iyi nkuru, uyu mugore yasobanuye akarengane yagiriwe kuva akiri ku bitaro kugeza atitawe n’inzego zose yagejejeho ikibazo cye harimo na Minisante. (...)

Sponsored Ad

Umubyeyi w’imyaka 20 y’amavuko utatangajwe amazina utuye mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge avuga ko atazongera kubyara ukundi bitewe n’uburyo ngo atitaweho aho yari yagiye kubyarira mu bitaro bya Muhima bikamuviramo kumukuramo nyababyeyi, ngo n’umwana w’imfura yaragiye kubyara bikamuviramo gupfa.

Mu kiganiro na Royal Tv ducyesha iyi nkuru, uyu mugore yasobanuye akarengane yagiriwe kuva akiri ku bitaro kugeza atitawe n’inzego zose yagejejeho ikibazo cye harimo na Minisante.

Yagize “Noneho nyine urumva ko nari mazemo iminsi itatu umwana yari muzima… ku itariki ya 24 bamukuramo yapfuye mukumukuramo sinzi uko babigenje inda ibyara barayica.”

Ngo ni ikibazo yagejeje ku nzego zibishinzwe ariko ngo zisa nizimutererana.Iki kibazo kandi yanakigejeje kuri RDB imugira inama yo kujya kuri Minisiteri y’ubuzima, Minisante.

Ati “Nibwo yampaga nimero za Minisitiri w’ubuzima Diane ati ‘mpuhamagare cyangwa se umwandikire naramwandikiye maze kumwandikira arampamagara.’ Arambwira ati ‘rero wowe wagize kutamenya aho ubariza ikibazo cyawe…Ndamubaza nti ese niba naraje nkabonana nabakora muri Minisiteri nkabonana n’uwunjirije Minisitiri ubwo nihehe nabajije ikibazo cyanjye nihehe wambira ko nagize kutamenya.?

Minisitiri Gashumba Diane avuga ko ikibazo cy’uyu mukobwa kizwi kandi ko hari icyo bari kugikoraho.Yavuze ko uyu mukobwa akwiye kwihanga kuko iperereza ridashobora kumara umunsi umwe.

Uyu mukobwa ariko we ntabikozwa avuga ko nubundi ubwa mbere bakoze iperereza ntiryagira icyo ritanga.Akavuga ko niringiri ryatangiye mu kwezi kwa kane kugeza kuri uyu munota akaba nta nikintu bamubwira ngo nta nicyizere afite ko ashobora kuzabona indishyi cyangwa guhabwa ibyo yatakaje. Ngo kuva yatangira guhura n’ibyo bibazo niwe wirwanagaho gusa.

Ibitekerezo

  • Birashoboka ko yabyajwe nabakora stage

    Muhima Hospitak n abaganga baho keretse Al shaabab iharimbuye ikaharimburana nabaganga bakora muri maternite bose ntawe usigaye,ubu se abana banjye bose siho bashiriye kubwizo ngirwa baganga!nzaruhuka nihimuye ariko bitinde bitebuke nzikorera ubutabera

    Ibi bitaro bya muhima buriya ntibibamo dayimoni? Nyakubahwa minister, nukuri tabara abaturage batarakora escalation. Bizaba bitangaje ikibazo nigituruka presidence kikabagarukaho pe.

    Kubagwa ni ikintu bishobora kugenda neza (ari nacyo muganga aba yifuza), cyangwa nabi ibintu umuganga akenshi nta ruhare cyangwa ubugome yabigizemo. Ni nayo mpamvu mbere yuko ubagwa ubanza gusinya consent aho bakubwira ingaruka wagira kugera no ku rupfu.
    Uyu mubyeyi ari kuba umushinjacyah ndetse n’ umucamanza icyarimwe. Ese mbabaze, buri wese uzapfira kwa muganga azajya ahabwa indishyi. Burya kwa muganga nagira icyo bita obligation de moyens. Icyarebwa muri case ni ukwibaza ngo urupfu rwashoboraga kwirindwa ?
    Ibi kandi mbona bigenda rimwe na rimwe bigusha media yacu mu makosa, aho hatangwa title nshinjabyaha, aho kuba neutre. Ibi bishobora kuzajya umunsi umwe bibajyana mu manza cyane igihe ubuvuzi buzaba ari business nk’ izindi. Kuko nkiyi title irashinja nkana, hirengagijwe presomption d’ innocence.

    Kumuhima haragatsindwa

    noneho nabyikemurire nonese ko numva avuga nkaho arusha ubwenge abaganga iyo yibyaza yabasangaga ashaka iki ko numva azi kwisuzuma akamenya ibyo bari kumukorera

    erega abantu bakwiriye kumenya ko uko byagenda kose hejuru ya 90% kubyara neza bigirwamo uruhare na nyir’ukubyara mwibuke ko kera abatubyaye baribyazaga bose rero iyo ugiriye ibyago kwa muganga ntugashake kubyegeka kuri muganga ese wumva mwarapfaga iki harya ubwo ni amafrw ashaka ngaho nagerageze ESE UBUNDI YAGIYE MU NKIKO NIBA ADASHAKA KUMVA IBISOBANURO MAZE NA AVOKA AKARYA KU DUFRW TWE

    Abantu bikigihe baragoye kbs
    Umuntu asigaye ahabwa ubufasha umutima Uri kundishyi
    Nonese yumvako ntabufasha yahawe? Ntanubwo aziko umuntu ashobora gutakaza ubuzima Mugihe cyokubagwa
    Kuba baramufashije akaba afite ubuzima ntacyobimumariye we ashishikajwe nindishyi
    Gusa inzego zibishinzwe zigomba kugira icyo babikoraho
    Umuntuwese asigaye afite inzozi zokurega akabona agafara
    Imanza zisigaye ziriho muriyiminsi ntizigeze zibaho

    Mwaramutse Hakwiye gushakwa ikibazo ibyo bitaro bifite kuko ubuzima bwabantu burahenze (Rwose inzego zibishinzwe zibikurikirane kuko service zabo ntizishimishije rwose narimwe murakoze

    Muhima Hospital ishobora kuba ifite ikibazo gikomeye ababishinzwe nibabikurikirane neza.

    Bamuhaye abastajeur bamubyiniraho,gusa yihangane KBS

    Nibigaragara ko bamubyaje nabi bazamwishyurire ajye iburayi atange intanga ihuzwe n iyumugabo ashaka, umwana azakura nk abandi.Gusa birahenda

    Ababyaza bo ku muhima ni bake barakora bakananirwa nibongere ababyaza kuko hahora imfubyi z’abana n’ababyeyi zidasobanutse.

    Imvugo y uwiyise Nurdin iteye inkeke. Arapanga kugirira nabi abaganga aho yakwiyambaje inki ko? Nizere ko inzego z ubugenzacyaha zibasha kubikurikirana. Naho ubundi kwa muganga nubwo hashobora kubaho amakosa ariko ujyayo kubera ko ubuzima bwawe buri mu kaga. Ku muhima habyarira abagore bagera kuri 30 ku munsi. Simbona ko abaganga baho bakora batizigama kugira ngo baramire ubuzima bw abantu barenga 60 (abana na ba nyina) baba bazinduwe no kubagirira nabi. Tujye dushyira mu gaciro. Uwumva yararenganijwe najye yitabaza inkiko zimurenganure.

    Ariko iyimvugo y’abayobozi nikangahe bayibiyamye burigihe iyo bababajije ikibazo aho basubije baravugango turi kugikurikirana iryo kurikirana rya buri muyobozi ni ikurikirana ki ridatanga igisubizo?

    Muraho neza n’ukuri nakurikiye commentaire zanyu numva ntabumuntu mugifite .muri mwebwe ndatekereza ko ntawe urabyara ngo yumve ibyo kubura umwana ibyaribyo,nkuwange ndamwumva ijana kwijana aho kugumufata mu mugongo muravuga ko ashaka andishyi niki yabona cyasimbura umwana we n’ubuzima bwe byangirirse bibayeho mwebwe mwatera amahane

    @ kalisa,vianney na ndizeye, muri kuvuga murengera ibitaro bya muhima, ariko utahazi arahabarwa, njye najyaga numva ibyaho narabibona ,najyanye umugore wanjye kubyara tumarayo iminsi itatu, yabyaye kumunsi wagatatu nabwo dufashijwe numuganga waho tuziranye wahadusanze ,ariko icya kubwira ibitutsi byabaganga baho biragatsindwa,kugeza ubwo umusore ukora isuku yatubwiye ngo nibabatuka muceceke bataza kubahemukira, ikindi mu ijoro rya mbere tuhagera hari umugore wabyariye muri WC abantu baramutabariza nibamwitaho kugeza ubwo baje kuza nyuma yiminota nka mirongo ine birangira numwana apfuye, naho ku muhima si ahantu ni mwicecekere nacyo muzi ,ibyo nahaboneye mu minsi itatu biragatsindwa, nsigaye numva barahise muri Mbuzukongira, hararutwa na Kacyiru aho bakwakira neza ukigerayo

    @ kalisa,vianney na ndizeye, muri kuvuga murengera ibitaro bya muhima, ariko utahazi arahabarwa, njye najyaga numva ibyaho narabibona ,najyanye umugore wanjye kubyara tumarayo iminsi itatu, yabyaye kumunsi wagatatu nabwo dufashijwe numuganga waho tuziranye wahadusanze ,ariko icya kubwira ibitutsi byabaganga baho biragatsindwa,kugeza ubwo umusore ukora isuku yatubwiye ngo nibabatuka muceceke bataza kubahemukira, ikindi mu ijoro rya mbere tuhagera hari umugore wabyariye muri WC abantu baramutabariza nibamwitaho kugeza ubwo baje kuza nyuma yiminota nka mirongo ine birangira numwana apfuye, naho ku muhima si ahantu ni mwicecekere nacyo muzi ,ibyo nahaboneye mu minsi itatu biragatsindwa, nsigaye numva barahise muri Mbuzukongira, hararutwa na Kacyiru aho bakwakira neza ukigerayo

    vianney. ubundi abaganga bahabwa ubudahangarwa bitari ibyo umuganga ubaga umubyeyi ugiye kubyara ndetse wanagereye mu bitaro ku gihe bikarangira umubyeyi agize ikibazo cg umwana apfuye yagakwiye gufungwa burundu kuko iyo ni operation yoroshye itagakwiye kuba igihitana umuntu. uzi kujyana umuvandimwe kwa muganga agapfa azize marariya barangiza bakanakwishyuza koko!!!!!! uwanshyira mubatora amategeko umenya abaganga banyanga ariko nabakosora bakagabanya kwirara. aho tugeze hari indwara zitagakwiye kuba zigihitana abanyarda kdi bageze kwa muganga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa