skol
fortebet

IBUKA yavuze ko imbabazi kiliziya Gatorika yasabiye abasaza bakoze Jenoside bari muri gereza zikwiriye kwitonderwa

Yanditswe: Friday 12, Apr 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi wa IBUKA, Prof Jean Pierre Dusingizemungu, yavuze ko imbabazi Kiliziya Gatolika mu Rwanda iheruka abafungiwe ibyaha bya Jenoside bageze mu za bukuru cyangwa abarwaye, zikwiye kwitonderwa ngo kuko harimo abagifite ingengabitekerezo.

Sponsored Ad

Ubwo yari mu ijoro ryo kwibuka ryabereye i Nyanza ya Kicukiro munsi w’ejo taliki ya 11 Mata 2019, Prof Dusingizemungu yavuze ko IBUKA ishimira perezida Kagame kubera ukuntu yayoboranye ubuhanga budasanzwe urugendo rwo guhagarika Jenoside,ariko avuga ko izi mbabazi Kiliziya yasabiye abasaza bakoze Jenoside zikwiye kwitonderwa.

yagize ati “Nk’ubu twabwira perezida wa Repubulika ko tutizeye neza uko abakoze Jenoside bagahanirwa iki cyaha bategurwa kugira ngo basubire muri sosiyete barangije igihano. Tubona bidakorwa mu buryo buhagije. Twanamubwira kandi ko hari abakwepye ibihano bagahindura amazina, bakimukira ahandi hantu batari batuye, ubu bakaba babaho mu mudendezo. Hakwiye igikorwa cyihariye cyo kubafata no kubashyikiriza ubutabera.”

Tumusabe kandi ko kuba hafungurwa abasaza bafungiye ibyaha bya Jenoside, bagafungurwa kubera ko bashaje gusa, icyo kintu cyakwitonderwa kuko abo bantu usanga ari bo bakoze ibara muri za 59, 63, 66, 73, 94.”

Mu butumwa Abepiskopi Gatolika bo mu Rwanda bageneye abakristu mu Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwasomwe muri Kiliziya zose zo mu gihugu ku wa 7 Mata 2019, basabye Leta ko yafasha abageze mu za bukuru n’abafite indwara zitandukanye,bafunzwe bazira icyaha cya jenoside.

Agace k’ubu butumwa kagiraga kati “Hariho kandi n’abari mu magereza kubera inkurikizi za jenoside yakorewe Abatutsi, harimo abageze mu zabukuru n’abafite indwara zitandukanye. Aba bantu bagomba gufashwa, ‘hakanarebwa uburyo bakoroherezwa ibihano’; ariko kandi na bo bagakomeza kwinjira muri gahunda yo gusaba imbabazi no kwiyunga n’abo bahemukiye”.

Bamwe mu barokotse Jenoside, bababajwe n’ubu butumwa Kiliziya Gatolika yatanze ku munsi wa mbere w’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi,bavuga ko itari ikwiriye kubivuga kuko benshi mu bayoboke bayo bagize uruhare muri iyi Jenoside yahitanye ubuzima bw’abanyarwanda barenga miliyoni.

Bongeyeho ko kiliziya gatolika yarengereye cyane kuko aba bamwe muri aba basaza banze gusaba imbabazi ahubwo baryamanye ingengabitekerezo ya jenoside yo ku rwego rwo hejuru,bashobora kuyanduza Abanyarwanda igihe cyose baba bafunguwe.

Ibitekerezo

  • abo bihaye imana bafatikanije nababirigi nibo bakuruye akaga katumye abantu bicwa kuva 59 Abasenyeri barimo ba perraudin aho kuza bigisha ijambo ryimana babibye amacakubiri mu banyarwanda ikicaro gikuru cya Kiriziya bagihinduramo icya MDR parmehutu niho ubwicanyi bwose bwapangirwaga, ibinyamakuru byose byapangirwaga ibinyamakuru byarutwitsi aho niho byacapirwaga ibyo bigishije mu mwanya wibyabazanye nibyo byoretse imbaga, abo basabirwa, imbabazi nibo babigishije nibo babatije, ndetse muli abo halimo naba padri nababikira, abasenyeri ahubwo nibarebe, ingamba zo kwigisha bave muli politiki bareke bariya bicanyi barangize,ibihano byabo gupfira muli gereza uli umwicanyi icyo sikibazo kuko bazahambwa mugihe abo bishe batavuga naho bavataye igihe abantu bicwaga, izo mpuhwe ntibazigiriye, abicwaga none abicanyi nibo babaje,

    Nibabyitondere ariko babarekure kuko n’ubundi umuntu ushaje cyane aba ameze nk’uwapfuye.Twese tuzasaza kandi dupfe nta kabuza.Impamvu twese dusaza kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA/ADN ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha. Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya ko abantu bose bapfa bumviraga Imana,ntibibere mu byisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma abahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6:40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,kora kugirango ubeho,ubifatanye no gushaka Imana kugirango izakuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa