skol
fortebet

Ibyo Bishop Rugagi yahanuriye Umurundikazi byarasohoye UN irumirwa

Yanditswe: Saturday 13, Jan 2018

Sponsored Ad

Umurundikazi wakoreraga umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Sudan yavuze uko yirukanywe ku kazi yaramazemo imyaka ine. Uyu mugore ashimangira ko ibyo kumwirukana ku kazi yabibwiwe na Bishop Rugagi Innocent mbere y’uko abona impapuro zimwirukana.
Butere Doris watangiye gukorera UN mu mwaka wa 2013 , avuga ko yabonye imbonankubone Bishop Rugagi Innocent mu materaniro yo gusoza umwaka wa 2017.
Yagize ati :“ njyewe naraje ndicara mu Iteraniro bisanzwe hari kuwa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2017, (...)

Sponsored Ad

Umurundikazi wakoreraga umuryango w’Abibumbye mu gihugu cya Sudan yavuze uko yirukanywe ku kazi yaramazemo imyaka ine. Uyu mugore ashimangira ko ibyo kumwirukana ku kazi yabibwiwe na Bishop Rugagi Innocent mbere y’uko abona impapuro zimwirukana.

Butere Doris watangiye gukorera UN mu mwaka wa 2013 , avuga ko yabonye imbonankubone Bishop Rugagi Innocent mu materaniro yo gusoza umwaka wa 2017.

Yagize ati :“ njyewe naraje ndicara mu Iteraniro bisanzwe hari kuwa Gatatu tariki 27 Ukuboza 2017, nkurikirana amateraniro nk’abandi bose, biza kugera mu mwanya w’ubuhanuzi ubwo Bishop Rugagi yagendagendaga aha abantu batandukanye message ( ubutumwa ) bwabo uko Imana ibumuhaye. Ubwo yaje kungeraho nanjye, arampagurutsa , ambwira iby’ubuzima nabayemo, harimo iby’urushako rwanjye. Hanyuma arambwira ati ‘ Mbonye uvuye mu kazi wari urimo, ugiye mu kindi kirere kuko n’impapuro zo kugusezerera zamaze gusinywa […] Ibyo yamaze kubimbwira n’ubwo bitari byoroshye kubura akazi , ariko numvise nahise nkomera ndetse ntangira no kubyakira numva ubwo aribwo bushake bw’Imana.“

Uyu mugore aganira n’ikinyamakuru cy’Itorero Abacunguwe riyoborwa na Bishop Rugagi Innocent yavuze ko akimara kumenya ibigiye kumubaho yihutiye kubibwira abo mu muryango we barimo umuhungu we , abo gusubira i Darfur muri Sudan y’Amajyepfo aho yakoreraga.

Ati “ ubwo Bishop amaze kumbwira ayo makuru nahise nitegura mu mutima ndetse ntangira no kubwira abantu bo mu muryango barimo n’umuhungu wanjye ko akazi kanjye karangiye. Ubwo nyuma yo kwitegura mu mutima nahise nsubira i Darfur ari kuwa Gatanu, hanyuma kubera hariya weekend yabo itangira kuwa Gatanu, umunsi w’akazi utangira ku Cyumweru. Narahageze mbabwira ko mpari ariko nkumva ntacyo bari kuntangariza. Mpita mpamagara uwo muri Ressources Humaines ( RH ) ndamubwira ngo [ none ko mutari kumpamagara ngo mumpe ibyo mungomba ko mbizi ko akazi kanjye karangiye, mukaba mubona maze iminsi ingahe hano muri iyinzu.?!] ”

Yakomeje ati : “Ubwo uwo yahise yikanga arambaza ngo ibyo wabikuyehe ko akazi karangiye ? nanjye nti ‘ ndabizi ‘. Ubwo uwo yahise ambwira ati ‘ Ihangane kuko umunsi w’akazi ari ejo ( yavugaga ku Cyumweru ) ubwo uzaza tubivugane. Ubwo bwarakeye mu gitondo saa yine barampamagara njya kubitaba , ubona bafite umubabaro mwinshi barambwira bati ‘ nibyo koko akazi kawe karangiye, ariko dutunguwe cyane n’umuntu waje kukubwira no kumena ibanga ry’akazi ko twakwirukanye mu kazi, kandi igihe cyari kitaragera ko ubimenya ! kuko banageze aho bambwira izina ry’umuntu bakeka waba warabimbwiye ndababwira ngo ararengana kuko uwo ntabwo ashinzwe abakozi, bisobanure ko ayo makuru nawe ubwe ntaho yari kuyakura. Ubwo nasomye nitonze amabaruwa banyandikiye nta n’igihunga nari mfite kuko nari niteguye neza ntuje. Kuko naje no gusanga hari amezi atatu bagombaga kumpemba batari bampembye byose ndabibereka […] , Nuko ndasohoka nitegura gutaha.”

Uyu mugore wari waje gusenga ubwo yabwirwaga ibyo kwirukanwa mu kazi na Bishop Rugagi , avuga ko kimwe n’abandi bakozi bakorera UN mu ntangiriro z’umwaka bose baba bafite ubwoba batekereza ko bashobora kuzisanga mu mubare w’abazagabanywa bagakurwa mu kazi bakoraga.

Butere Doris “ Ubundi mu ntangiriro z’umwaka muri UN bakunda kugabanya, abakozi. Icyo narinzi ho ni kimwe n’undi mukozi wese uba ukora mu kigo runaka akumva ngo bagiye kugabanya abakozi agira ubwoba , yibaza niba nawe atazajya mubazagabanywa. Ubwo bwoba rero narimbuhuriyeho n’abandi bakozi bagenzi banjye, ariko Bishop Rugagi yahise ampa umwanzuro, ubwoba burashira , ahubwo ndabyitegura ndiyakira.”

Nk’ uko byatangajwe n’ Itorero abacunguwe uyu Murundikazi Butera Doris yasoje ubuhamya agira ati “Ubu ndatuje ntereje akandi kazi Imana izampa”

Ibitekerezo

  • NIBISANZWE KURI BISHOP RUGAGI AZABONAKANDI UWO MURUNDIKAZI GUSA IYI NKURU NAGIRANGO MBAKOSORE DARFUR NI SUDAN YA RUGURU NTAGO ARI SOUTH SUDAN

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa