skol
fortebet

Icyo amategeko y’u Rwanda avuga ku nshingano z’ababyeyi ku bana babo no ku bavuka ku babyeyi batasezeranye

Yanditswe: Monday 12, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Amategeko y’u Rwanda agira icyo avuga ku nshingano z’ababyeyi ku mwana. Itegeko nº32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo zaryo zitandukanye, risobanura ibijyanye n’ububasha bwa kibyeyi ku mwana.

Sponsored Ad

Ingingo ya 319 y’iryo tegeko, ivuga ku bubasha bwa kibyeyi ku mwana wavutse ku bashyingiranywe.

Ububasha bwa kibyeyi ku mwana bufitwe na se na nyina b’umwana.

Iyo babuze ubwumvikane ku byerekeye gukoresha ubwo bubasha bwa kibyeyi, umwe mu bashyingiranywe abishyikiriza inama y’umuryango ikagerageza kubunga.

Utishimiye umwanzuro wayo afite uburenganzira bwo kuregera urukiko rubifitiye ububasha na rwo rugaca urubanza rushyira imbere inyungu z’umwana.

Iyo umwe mu bashyingiranywe yapfuye, yabuze,yazimiye, yambuwe ubushobozi cyangwa ububasha bwa kibyeyi,ububasha bwa kibyeyi busigarana undi mubyeyi.

Icyakora, iyo abo babyeyi bombi batakiriho, babuze, bazimiye,bambuwe ubushobozi cyangwa ububasha bwa kibyeyi, ubwo bubasha busigarana umwishingizi w’umwana cyangwa undi wese umurera mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ingingo ya 320 y’iryo tegeko, ivuga ku bubasha bwa kibyeyi ku mwana wavutse ku batarashyingiranywe.

Ububasha bwa kibyeyi ku mwana wavutse ku batarashyingiranywe bugirwa n’umubyeyi umurera.

Ingingo ya 321y’iryo tegeko, ivuga ku nshingano zikomoka ku bubasha bwa kibyeyi.

Ububasha bwa kibyeyi bugizwe n’inshingano yo kwita ku mwana, kumurera, gucunga umutungo we no kuwukoresha mu buryo bwubahirije amategeko.

Ingingo ya 322 y’iryo tegeko, ivuga ku nshingano y’ababyeyi yo kwita ku mwana wabo no kumurera.

Ababyeyi bafite inshingano yo kwita no kurera umwana wabo utaragera ku myaka makumyabiri n’umwe (21) y’amavuko. Abashinzwe kurera umwana bemewe n’amategeko na bo bafite izo nshingano.

Ingingo ya 323 y’iryo tegeko, isobanura aho umwana arererwa.

Umwana wese utaragira imyaka y’ubukure arererwa mu muryango w’ababyeyi be, cyangwa uw’abandi bamufiteho ububasha bwa kibyeyi.

Umwana utaragira imyaka y’ubukure ntashobora kuva iwabo ngo ajye kwibana cyangwa ngo ajye gucumbika ahandi ababyeyi be cyangwa abandi bamufiteho ububasha bwa kibyeyi batabimwemereye, keretse mu bihe biteganywa n’amategeko.

Ingingo ya 324 y’iryo tegeko, ivuga ku bijyanye no gucunga umutungo bwite w’umwana.

Mu gihe cyose ubushyingiranwe bukiriho,ababyeyi b’umwana cyangwa abandi bamufiteho ububasha bwa kibyeyi ni bo bamucungira umutungo we bwite, kandi bamuhagararira mu bikorwa bimuhuza n’abandi.

Iyo ubushyingiranwe butakiriho gucunga umutungo w’umwana bikorwa n’umubyeyi washinzwe kumurera.

Ibyo bikorwa byose babikora mu nyungu z’umwana kandi hashingiwe ku kubyaza umusaruro umutungo we.

Icyakora, iyo bibaye ngombwa gutanga, kugurisha cyangwa kugwatiriza umutungo w’umwana ku nyungu ze, ntibishobora gukorwa hatabayeho ubwumvikane hagati y’ababyeyi bombi cyangwa abandi bamufiteho ububasha bwa kibyeyi.

Iyo batabyumvikanyeho, umwe mu bashyingiranywe ashobora gushyikiriza ikibazo Inama y’umuryango.

Utishimiye umwanzuro wafashwe n’Inama y’umuryango yemerewe gutanga ikirego imbere y’urukiko rubifitiye ububasha na rwo rugaca urubanza rushyize imbere inyungu z’umwana.

Ingingo ya 325: Impamvu zituma inshingano zo gucunga umutungo w’umwana zirangira.

Inshingano z’ababyeyi b’umwana cyangwa abandi bamufiteho ububasha bwa kibyeyi zo kumucungira umutungo zirangira iyo:

Ahawe undi muntu umurera; agejeje ku myaka y’ubukure; yemerewe ubukure;ababyeyi cyangwa abandi bamufiteho ububasha bwa kibyeyi bambuwe n’urukiko ububasha bwa kibyeyi cyangwa bapfuye; umwana apfuye.

Ingingo ya 326 y’iryo tegeko, ivuga ku kwemererwa gukoresha umutungo w’umwana.

Ababyeyi b’umwana cyangwa abandi bamufiteho ububasha bwa kibyeyi bemerewe n’amategeko gukoresha mu nyungu z’umwana ibikomoka ku mutungo bwite we.

Icyakora, gukoresha umutungo ntibigera ku mutungo uturuka ku mwuga w’umwana utandukanye n’uw’ababyeyi be cyangwa abandi bamufiteho ububasha bwa kibyeyi n’ibindi byose uwo mwana yishakiye akoresheje uwo mutungo.

Ingingo ya 327 y’iryo tegeko, isobanura ibijyanye no gukoresha umutungo w’umwana iyo habayeho ubutane.

Iyo habayeho ubutane, inshingano zo gukoresha ibikomoka ku mutungo w’umwana zemererwa umubyeyi washinzwe kurera umwana.

Ingingo ya 328 y’iryo tegeko, ivuga igihe gukoresha umutungo w’umwana birangirira.

Gukoresha umutungo w’umwana birangira igihe ububasha bwo kuwucunga butakiriho.

Ingingo ya 329 y’iryo tegeko,ivuga impamvu zihagarika ububasha bwa kibyeyi.

Bisabwe n’umuntu wese ubifitemo inyungu,urukiko rushobora kwambura by’agateganyo cyangwa burundu ufite ububasha bwa kibyeyi ubwo bubasha kubera impamvu zikurikira:

Iyo ufite ububasha bwa kibyeyi yakoresheje nabi ububasha bwe bwa kibyeyi cyangwa ahoza umwana ku nkeke; igihe ufite ububasha bwa kibyeyi yitwaye nabi ku buryo bugaragarira buri wese bigatuma atagikwiriye ububasha bwa kibyeyi.

Inkuru ya Kigalitoday

Ibitekerezo

  • Muraho neza,ngewe ndumva hazashyirwaho ningingo irengera abagore mugihe washyingiwe byemewe namategeko ark ukabuzwa uburenganzira kumutungo kd ufite nabana bacyonka ntanubundi bushobozi bwo kubarera wenyine..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa