skol
fortebet

Ifoto y’umunsi:Meya Mutabazi yakoze ku mutima Amb. Olivier Nduhungirehe ubwo yagaragaraga akina n’umwana muto w’impunzi zavuye muri Libya[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 28, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe ibikorwa bya EAC, Amb. Olivier Nduhungirehe yashyize hanze ifoto ya Meya w’Akarere ka Bugesera, Richard mutabazi ari gukina n’umwana muto w’impunzi zivuye muri Libya.

Sponsored Ad

Mu ntangiro z’iki cyumweru, ku nshuro ya mbere u Rwanda rwakiriye impunzi 66 zari zaraheze muri Libya. Muri aba umuto yari afite amezi atatu. Ubu zicumbikiwe mu Karere ka Bugesera ahitwa Gashora.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Amb. Nduhungirehe yashyizeho ifoto ya Meya Mutabazi ateruye ari nako akina n’umwana w’umuhungu muto Bwiza.com itabashije kumenya amazina n’imyaka ye.

Mu butumwa buherekeje ifoto, Nduhungirehe ati “ Uyu wambaye amadarubindi si Umunya-Eritrea cyangwa Umunya-Somalia uvuye muri Libya uri gukina n’umuhungu we nyuma yo kugera mu Rwanda. Ni Mutabazi Richard, Meya wa Bugesera uri guha ikaze umwana muto mwiza w’impunzi uvuye muri Libya.”

Meya Mutabazi asanzwe azwiho gukora udushya twinshi tudakorwa n’abandi bayobozi. Akenshi agaragara ari gukora siporo zitakorohera bagenzi be. Azwiho kuba ari umuyobozi wegera abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa