skol
fortebet

Ifoto y’umunsi:Perezida Kagame n’umufasha we mu mwiherero 2019

Yanditswe: Monday 11, Mar 2019

Sponsored Ad

Nyakubahwa perezida wa Repubulika,Paul Kagame bagaragaye baseka ubwo bari mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uri kubera I Gabiro, mu mafoto yakomeje gucaracara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Guhera kuwa Gatandatu Taliki ya 09 Werurwe 2019,abayobozi bakuru b’igihugu barenga 300 bahuriye mu kigo cy’imyitozo cya gisirikare i Gabiro mu karere ka Gatsibo mu mwiherero uri kuba ku nshuro ya 16 aho bari kwigira hamwe ibyateza imbere igihugu.

Mu mafoto yashimishije benshi yahafatiwe,yagaragaje nyakubahwa perezida Kagame na madamu we Jeannette Kagame barimo baseka ndetse bigaragara ko uyu mwiherero bari kuwugiriramo ibihe byiza.

Muri uyu mwiherero uzarangira ku munsi w’ejo taliki ya 12 Werurwe 2019,abayobozi bakuru b’igihugu bari kwiga ku ngingo nyinshi zirimo kureba icyerekezo cy’iterambere mu Rwanda, guteza imbere ireme ry’uburezi, guteza imbere ubuzima, kongera umusaruro w’ubuhinzi, guteza imbere ishoramari no kongera ibyoherezwa mu mahanga.

Ku munsi w’ejo taliki ya 10 Werurwe 2019,Aba bayobozi baganiriye ku byerekeye kuzamura isoko ry’imbere mu gihugu ndetse no kuzamura umusaruro w’ubuhinzi.


Amafoto:Village Urugwiro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa