Ifoto y’umunsi:Perezida Kagame yaganiriye n’umukecuru wifuje bikomeye guhura nawe
Yanditswe: Tuesday 26, Feb 2019
Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 26 Gashyantare 2019, nibwo perezida Kagame yasuye akarere ka Nyamagabe,aganira n’abaturage barenga ibihumbi 20 bari bamutegereje kuri stade ya Nyagisenyi,barimo umukecuru ushaje cyane wakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga cyane kubera amashusho yasakaye ari kumwongorera.
Uyu mukecuru utavuzwe amazina,akunda perezida Kagame cyane, ariyo mpamvu yasabye ko bahura kuri uyu munsi biramuhira.
Ubwo yamenyaga ko Perezida Kagame azasura akarere ka Nyamagabe,uyu mukecuru yasabye umukobwa we ko yakora ibishoboka byose akamufasha guhura bwa nyuma na perezida Kagame mbere y’uko apfa,uyu nawe abibwira abashinzwe gutegura urugendo rwa Perezida Kagame baramwemerera barahura aramusuhuza.
Mu mashusho yakwiriye hose,yagaragaje uyu mukecuru ari kongorera perezida Kagame bituma benshi bagira amarangamutima ndetse bibaza cyane icyo yamubwiraga.
Ibitekerezo
Ubuse disi uyu mukecuru yamubwiraga iki koko