skol
fortebet

Ifoto y’umunsi:Perezida Kagame yaganiriye n’umukecuru wifuje bikomeye guhura nawe

Yanditswe: Tuesday 26, Feb 2019

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri Taliki ya 26 Gashyantare 2019, nibwo perezida Kagame yasuye akarere ka Nyamagabe,aganira n’abaturage barenga ibihumbi 20 bari bamutegereje kuri stade ya Nyagisenyi,barimo umukecuru ushaje cyane wakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga cyane kubera amashusho yasakaye ari kumwongorera.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru utavuzwe amazina,akunda perezida Kagame cyane, ariyo mpamvu yasabye ko bahura kuri uyu munsi biramuhira.

Ubwo yamenyaga ko Perezida Kagame azasura akarere ka Nyamagabe,uyu mukecuru yasabye umukobwa we ko yakora ibishoboka byose akamufasha guhura bwa nyuma na perezida Kagame mbere y’uko apfa,uyu nawe abibwira abashinzwe gutegura urugendo rwa Perezida Kagame baramwemerera barahura aramusuhuza.

Mu mashusho yakwiriye hose,yagaragaje uyu mukecuru ari kongorera perezida Kagame bituma benshi bagira amarangamutima ndetse bibaza cyane icyo yamubwiraga.

Ibitekerezo

  • Ubuse disi uyu mukecuru yamubwiraga iki koko

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa