skol
fortebet

Ifoto y’umunsi:Perezida Kagame yaganiriye na Felix Tshisekedi wa RDC mu nama ya AU

Yanditswe: Monday 11, Feb 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagaragaye ari kumwe na perezida mushya wa RDC Felix Tshisekedi,mu nama y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe iri kubera ku cyicaro cyawo I Addis Abeba muri Ethiopia.

Sponsored Ad

Mu gihe umubano w’u Rwanda na RDC wavugwagamo agatotsi mu minsi ishize,aba bakuru b’ibihugu byombi babashije guhurira muri iyi nama baraganira.

Perezida Kagame na Tshisekedi bahuje urugwiro ku munsi wa kabiri w’inama ya Afurika yunze Ubumwe iri kuba ku nshuro ya 32.

Nyuma yo gutorwa kwa Felix Tshisekedi,benshi bibajije icyo azakora ku mubano wa RDC n’u Rwanda ariko kuba abakuru b’ibihugu baganiriye n’intambwe ikomeye yatewe.

Mu minsi ishize nibwo leta ya Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo yohereje mu Rwanda abuyobozi 2 b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR barimo Laforge Fils Bazeye wari umuvugizi wayo na Lieutenant-Colonel Theophile Abega wari ushinzwe iperereza bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu bahanga mu bya politiki bavuze ko iyi ntambwe ishobora kubiba umubano mwiza hagati y’ibi bihugu ndetse bigafatanya guhashya inyeshyamba za P5 zikomeje kwiyubakira muri RDC.

Felix Tshisekedi warahiye mu kwezi gushize,mu muhango witabiriwe n’umukuru w’igihugu umwe ariwe Kenyatta wa Kenya,yitabiriye inama ya AU bwa mbere ahita atorerwa kuba visi perezida wa 2 w’uyu muryango ibintu Kabila atagezeho mu myaka 18 yamaze ayobora RDC.




Ibitekerezo

  • Biratanga icyizere ku mibanire myiza y’Ibigugu byombi;ubufatanye bw’ibihugu hagamijwe inyungu rusange ry’Abaturage (iterambere......

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa