skol
fortebet

Igihugu cy’u Bufaransa cyahamagariye abaturage bacyo bari mu Rwanda ko bagomba gutaha byihuse

Yanditswe: Tuesday 17, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Igihugu cy’u Bufaransa cyahamagariye abaturage bacyo bari mu Rwanda ko bagomba gutaha byihuse bagasubira mu gihugu cyabo kubera ikirere cya Schengen kimwe n’imipaka ihuza ibuhugu biri muri E.U bigomba gufungwa kuri uyu wa 17 Werurwe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya virus ya Corona.

Sponsored Ad

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa kuri uyu wa Kabiri, ryahamagariraga abenegihugu bari mu Rwanda kuhava byihuse, nnyuma yuko ikirere n’imipaka by’Ubulayi bigiye gufungwa kubera Covid-19, iri tangazo rivuga ko

“Ba mukerarugendo b’Abafaransa bakiri mu Rwanda bahamagariwe kuva mu gihugu byihuse bakoresheje indege zisanzwe zihagurukira i Kigali.”

Iri tangazo rikomeza rivuga ko aba bagomba kuvugana n’ibigo bikora ingendo zo mu kirere bakoranye baza i Kigali bikabasubizayo, mu gihe baba bahuye n’imbogamizi bakitabaza ambasade guhera saa 8h0 kugeza saa 13h na saa 14h30 kugeza saa 17h30.

Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda kuri uyu wa Mbere yari yasohoye irindi tangazo risaba Abafaransa kwirinda kuza mu Rwanda muri iki gihe keretse mu gihe byaba ari ngombwa cyane.

U Bufaransa ariko ku rundi ruhande bukaba bukomeje kubuza abaturage babwo kugera mu Rwanda no kuhava mu gihe nabwo buri mu bihugu byugarijwe na Coronavirus ndetse umuntu atatinya kuvuga ko bikabije kurusha u Rwanda.

Imibare mishya ikaba igaragaza ko mu Bufaransa hagaragaye abantu banduye 6,633, abagera ku 148 bakaba bamaze gupfa mu gihe abakize ari 12.

Ni mu gihe mu Rwanda hamaze kugaragara abanduye Coronavirus barindwi ariko nta n’umwe urabura ubuzima ndetse ingamba zo guhangana no guhagarika ikwirakwira zikaba zikomeje gufatwa.

Ibitekerezo

  • Ibihugu byinshi by’i Burayi byategetse abaturage bose kuguma mu ngo.Ugiye mu muhanda nta ruhushya baramuca amande (fine).Imodoka,indege,amangazini,inganda,etc...byose byahagaze.
    Twese twari dukwiye kwibaza aho iyi Coronavirus ijyana isi.Aho ntibyaba ari bya bindi Yezu yavuze ko mu minsi ya nyuma abantu bazagira ubwoba bw’ibintu birimo kubera ku isi nkuko tubisoma muli Luka igice cya 21,umurongo wa 26?Nange ndahamya ko turi mu minsi ya nyuma.Murebe ibintu bibi birimo kubera ku isi.Harimo iyi Virus yaduhahamuye twese,ibiza bifite ubukana budasanzwe,ibitwaro Amerika,Russia na China barimo gukora biteye ubwoba bitabagaho mbere,bishobora kurimbura isi mu kanya gato (hypersonic missiles),etc... Rwose nk’umukristu,nange ndahamya ko iki atari igihe cyo kudamarara,ahubwo koko dukwiye gushaka Imana cyane,twitegura imperuka isaha n’isaha.Ni inama tugirwa n’igitabo Imana yaduhaye ngo kituyobore.Tuge twibuka ko na mbere y’Umwuzure wo ku gihe cya Nowa,Imana yabanje "kuburira abantu",ikoresheje Nowa.Mwibuke ko abantu bari batuye isi icyo gihe banze kumva ibyo Nowa yababwiraga,kugeza igihe Umwuzure wazaga ukabica bose,hakarokoka abantu 8 gusa.Yesu wavuze iyo nkuru,yahamije ko ariko bizagenda nagaruka ku munsi w’imperuka.Bisome muli Matayo,igice cya 24,imirongo ya 37 kugeza kuli 39.Rwose iyi Coronavirus ni umuburo (warning).

    Abafaransa he niko babaye nimubareke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa