skol
fortebet

Igihugu cya Israeli cyafunguye ambasade mu Rwanda

Yanditswe: Monday 01, Apr 2019

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 01 Mata 2019 nibwo igihugu cya Israeli cyafunguye ku mugaragaro ambasade yacyo mu Rwanda, nyuma y’ imyaka 8 ishize ntayo gifungura kuri uyu mugabane w’ Afurika.

Sponsored Ad

Israeli imaze iminsi ibanye neza n’u Rwanda yanze ko ubu bucuti buhera mu kugenderanira gusa,ifungura ambasade kuri uyu wa Mbere.

Abashinzwe ububanyi n’ amahanga mu bihugu byombi batangaje ko iki ari ikimenyetso cyo kwagura ibikorwa nyuma y’aho inyungu za Israel mu Rwanda zari zihagarariwe na Ambasaderi yayo i Addis Abeba muri Ethiopia.

Umubano w’ u Rwanda na Israel ushingiye ahanini ku buhinzi, guteza imbere ikoranabuhanga n’umutekano.

Mu Ugushyingo 2017 nibwo Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, bahuriye muri Kenya bombi bitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Uhuru Kenyatta na Visi Perezida we William Ruto. Icyo gihe nibwo aba bayobozi baganiriye k’ ugufungura ambasade ya Israel mu Rwanda.

Uyu muhango wo gufungura iyi ambasade witabiriwe na Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga w’ u Rwanda Dr Amb. Richard Sezibera ndetse na Yuval Rotem, Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga ya Israel.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa