Igihugu cya Uganda n’u Burundi byagize icyo bivuga kuri Sankara wamennye amabanga yabyo ku mugambi bifitiye u Rwanda

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 24 May 2019 Yasuwe: 11813

Igihugu cya Uganda cyasubije ku makuru yahishuwe na Nsabimana Calixte Sankara wemereye ubutabera bw’u Rwanda ko Brigadier Abel Kandiho ukuriye urwego rw’ubutasi bwa gisirikare bwa Uganda yahaga ubufasha inyeshyamba za FLN kugira ngo zize guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Ku munsi w’ejo ku wa kane ni bwo Sankara w’imyaka 37 y’amavuko yagejejwe imbere y’urukiko rw’ibanze rwa Kakiru, kugira ngo atangire kuburanishwa ku byaha 16 yari akurikiranweho.

Nsabimana Calixte Sankara ntiyigeze agora urukiko, kuko yemeye ibyaha byose ashinjwa anabisabira imbabazi.

Sankara uyu ukomoka mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, yemereye urukiko ko yakoraniraga hafi n’ibihugu by’u Burundi na Uganda kugira ngo bimuhe ubufasha bwari gutuma agera ku mugambi we.

Mu bo uyu mugabo w’imyaka 37 y’amavuko yatunze agatoki harimo n’umusirikare w’u Burundi, Major Bertin alias Moses, ukora mu butasi bwo hanze y’igihugu. Sankara n’uyu musirikare ngo baganiriye ku buryo bahuza inyeshyamba za FLN n’ingabo za ba Colonel Kanyemera, ngo bafatanye ibikorwa mu bitero ku Rwanda.

Ikindi ngo byari ukumufasha kubonana na Brig. Gen. Abel Kandiho uyobora urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza muri Uganda.

Ngo bumvikanye ko Nsabimana yavugana na Captain Sande Charles akamufasha nk’incuti ya Brig. Gen. Kandiho, kandi ngo byarakozwe, uko guhura kwasabwaga kuraboneka.

Muri Werurwe kandi bamwe mu bayobozi ba FLN barimo Sinayobye Barnabé bagiye muri Uganda gusaba inkunga ya gisirikare n’ubuvugizi muri dipolomasi kugira ngo batere u Rwanda.

Bajya muri Uganda ngo ni nyuma y’uko Nsabimana yari yasabye guhura na Kandiho arabihabwa, ku buryo abayobozi ba FLN bagiye muri Uganda bakabonana na Colonel woherejwe na Kandiho, bamugezaho ibyifuzo byabo nk’uko Nsabimana yari yabisabye.

Ibyo ngo Nsabimana na bagenzi be babikoze bagamije kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe kugirira nabi Leta y’u Rwanda.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda Brigadier Richard Karemire yavuze ko ibikubiye mu makuru Sankara yashyize ahagaragara bikwiye kuganirwaho binyuze mu buryo bwa Diplomasi.

Ati” Twahisemo inzira ya diploamasi kugira ngo twige kuri icyo kibazo. Dufite inzira ya Diplomasi dushobora kuganiriramo kuri icyo kibazo ndetse n’ibindi.”

Ku ruhande rw’u Burundi, umwe mu bayobozi bakomeye muri iki gihugu utifujwe ko amazina ye atangazwa na ChimpReports, yavuze ko Major Bertin Sankara yashyize mu majwi nta we mu Burundi bazi.

Ati” Nta muntu witwa Major Bertin dufite ndetse nta n’uwo twigeze. Uyu muntu ntawe tuzi. Bishoboke ko Abanyarwanda ari bo bakubwira uwo ari we. Twe ntawe tuzi. ”

Sankara yatawe muri yombi ku wa 13 Mata 2019, u Rwanda rwemeza ko rumufite ku wa 30 Mata 2019. Tariki ya 17 Gicurasi 2019 ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ku Kimihurura nibwo yeretswe itangazamakuru.

Biteganyijwe ko umwanzuro w’urubanza rwa Nsabimana Calixte Sankara uzasomwa ku wa 28 Gicurasi 2019.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Madamu Jeanette Kagame yitabiriye marathon mpuzamahanga ya Kigali...

Kuri iki cyumweru, Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeanette Kagame,...
16 June 2019 Yasuwe: 2823 0

Nambajimana wahoze ari padiri yakoze ubukwe n’umukunzi we bagendera mu...

Ku munsi w’ejo taliki ya 15 Kamena 2019,nibwo Nambajimana Donatien wahoze...
16 June 2019 Yasuwe: 7539 3

Gasabo: Umugabo yakubise umuhini umugabo yitaga umujura aramwica

Umugabo witwa Niyigena utuye mu mudugudu wa Kirehe, Akagali ka Nyabuliba mu...
16 June 2019 Yasuwe: 2146 0

Mu Rwanda haravugwa Indwara idasanzwe imaze kugera mu bigo by’amashuri...

Mu Rwanda haravugwa indwara idasanzwe imaze kugera mu bigo bibiri...
15 June 2019 Yasuwe: 8997 0

Perezida Kagame yasubije ibibazo bitandukanye yabazwaga n’urubyiruko birimo...

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yasubije ibibazo bitandukanye yabazwaga...
15 June 2019 Yasuwe: 9943 2

Perezida Kagame yagaragarije abitabiriye inama ya“Eisenhower Fellowoships”...

Ubwo yari mu nama y’Umuryango Mpuzamahanga witwa “Eisenhower Fellowoships”...
14 June 2019 Yasuwe: 674 0