skol
fortebet

Igitero cyagabwe I Nyabimata: Ubuhamya bwa Munyaneza warashwe akarusimbuka

Yanditswe: Wednesday 20, Jun 2018

Sponsored Ad

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, Munyaneza Fidèle yavuze uko byagenze ngo araswe

Mu gitero cyagabwe mu murenge wa Nyabimata mu karere Nyaruguru mu ijoro ryakeye cyahitanye babiri abandi barakomereka. Abakomeretse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata, Nsengiyumva Vincent na Perezida wa Njyanama y’Umurenge Munyaneza Fidèle, bari gukurikiranwa n’abaganga ku Bitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

Sponsored Ad

Munyaneza warashwe amasasu abiriri rimwe mu itako irindi mu rutugu yabwiye Umunyamakuru wa Igihe amusanze mu bitaro ko mu bagizi ba nabi yabonyemo uwari wambabye gisirikare.

Yagize ati “Hari nka saa sita z’ijoro nibwo numvise imbunda ariko nkumva n’ibindi biturika. Nyuma gato imbunda zabaye nkiziceceka nabyutse njya hanze mbona umuriro, ndebye mbona ni imodoka ya Gitifu iri gushya kuko duturanye, nabonye umuriro uri no gufata inzu abamo kuko byegeranye. Ubwo nahise mbyutsa abaturanyi dutangira gushaka amazi n’ibitaka kugira ngo tuzimye uwo muriro”.

Munyaneza akomeza agira ati “Ubwo umuntu yampamagaye kuri telefone tukivugana mbona umuntu angeze iruhande afite imbunda, hejuru yambaye umwenda wa gisirikare ariko hasi yambaye inkweto za bote n’ipantalo isanzwe. Arambaza ngo ni wowe gitifu, nti oya, ahita anyaka telefone ndayimuha, anyaka n’indi nayo ndayimuha arangije arambwira ngo ‘kimbia’ (iruka) ubwo nahise niruka nsubira mu rugo. Hagati yanjye nawe hajemo umwanya nahise numva andashe ku kibero ankubita n’irindi sasu ku rutugu nikubita hasi”.

Munyaneza Fidèle yavuze ko abaturage bari kumwe nawe birukanse bakwira imishwaro noneho wa muntu amaze kumurasa azana n’undi batangira kumukubita imigeri.

Ababateye bavugaga Ikinyarwanda

Perezida w’Inama Njyanama y’Umurenge wa Nyabimata, Munyaneza Fidèle, avuga ko ababagabyeho igitero yabumvise bavugana mu Kinyarwanda.
Ati “Mbona bangezeho ari babiri bankubita imigeri, umwe aravuga ngo ‘murangize’ undi ati ‘reka uyu byarangiye’; Bavugaga ikinyarwanda. Bahise bazamuka bageze nko muri metero 200 numva barongeye bararashe”.
Munyaneza ngo yakomeje kugaragurika aho atabaza hashize iminota irenga 40 yumva abo bagizi ba nabi bari kurasira kure berekeza ku ishyamba rya rya Parike y’Igihugu ya Nyungwe.

Nyuma yaho abaturage n’ubuyobozi batabaye bajyana abakomeretse kwa muganga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Kamena 2018, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yageze kuri CHUB asura abakomeretse arabahumuriza. Nyuma yaho yahise yerekeza mu Murenge wa Nyabimata aho ubwo bugizi bwa nabi bwabereye.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa