skol
fortebet

Ikamyo yafunze umuhanda Kigali – Musanze

Yanditswe: Friday 23, Feb 2018

Sponsored Ad

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 23 Gashyantare 2018 ikamyo yakoreye impanuka ku musozi wa Buranga mu karere ka Gakenke ifunga Umuhanda Kigali-Musanze.
Polisi y’ u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yatangaje ko iyi mpanuka yabaye saa munani n’ igice ndetse ko nta muntu wakoretse.
Yagize ati “Ni ikamyo yaguye saa munani n’ igice ifunga umuhanda gusa nta wapfuye nta n’ uwakomeretse. Yabereye Buranga mu karere ka Gakenke mu murenge wa Gahinga.”
Polisi yatangaje ko harimo gukorwa (...)

Polisi yatangaje ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo uyu muhanda Kigali – Musanze wongere ube nyabagendwa. Ubwo UMURYANGO wavuganaga n’ Umuvugizi wa polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yatubwiye ko uyu muhanda utaraba nyabagendwa hari (saa 17h00).

Imihanda yakwifashishwa n’ abakeneye kujya mu majyaruguru bavuye Kigali cyangwa abavayo berekeza I Kigali

CP Emmanuel Kabanda ati “Abaturutse Rubavu bakoresha Ngororero, Mukamira, Muhanga Kigali. N’ abaturuka Kigali bakoresha uwo nguwo. Abari hagati muri za Gakenke bakoresha Base-Burera- Musanze”

Polisi y’ u Rwanda irizeza Abanyarwanda ko uyu muhanda uraba wongeye kuba nyabagendwa mu gihe kitarambiranye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa