skol
fortebet

Ikiciro cya gatatu cy’impunzi zivuye muri Libya cyageze mu Rwanda

Yanditswe: Monday 25, Nov 2019

Sponsored Ad

Impunzi 117 zivuye muri Libya zageze i Kigali mu Rwanda mu ijoro ryo kuri iki cyumweru, aba bagize ikiciro cya gatatu cy’impunzi 500 u Rwanda rwemeye kwakira mu baheze muri Libya.

Sponsored Ad

Aba nabo bahise bajyanwa mu kigo kibakira giherereye i Gashora mu burasirazuba bw’u Rwanda nk’uko bivugwa n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi rya Libya.

Iki kigo cy’i Gashora gisanzwe kirimo abagera ku 189 baje mu byiciro byabanje mu kwezi kwa cyenda no mu kwezi gushize nk’uko bivugwa na minisiteri ishinzwe ubutabazi mu Rwanda.

Abamaze kwakirwa mu Rwanda benshi muri bo bakomoka muri Eritrea, abandi Somalia na Ethiopia.

Mu kwezi kwa cyenda u Rwanda rwemeye kwakira impunzi 500, muri Libya hari ababarirwa ku 2,000 babuze amajyo nyuma yo kubuzwa kwambuka inyanja ya Méditerranée ngo bajye i Burayi.

Tariki 15 z’uku kwezi aba bacumbikiwe i Gashora basuwe na minisitiri Dag Inge Ulstein ushinzwe iterambere mpuzamahanga wa Norvège.

Intego ya mbere y’aba bantu ni ukujya kuba mu bihugu biteye imbere.

Bwana Ulstein yijeje inkunga ya miliyoni 5,5 z’amadolari y’Amerika yo gufasha ibi bikorwa byo kwakira izi mpunzi mu Rwanda nk’uko bitangazwa na UNHCR.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa