skol
fortebet

Ikigo cy’ urubyiruko cya Karago ntikigira amazi n’ amashanyarazi

Yanditswe: Sunday 14, May 2017

Sponsored Ad

Iryo bara ry’ umweru ubona rihinguka munsi y’ ikigo cy’ urubyiruko cya Karago ni amazi y’ ikiyaga cya Karago
Urubyiruko rwo mu murenge wa Karago rubavuga ko rwugarijwe n’ ubwigunge ruterwa n’ uko ikigo cy’ urubyiruko kiri muri uwo murenge uherereye mu karere ka Nyabihu mu ntara y’ Iburengerazuba kitagira umuriro w’ amashyanyarazi ntikinagire amazi meza.
Nubwo bimeze gutya ariko ntibibuza ko icyo kigo gikorerwamo amahugurwa atandukanye, ibintu abategura ayo mahugurwa bavuga ko ari ukwirwanaho bya (...)

Sponsored Ad

Iryo bara ry’ umweru ubona rihinguka munsi y’ ikigo cy’ urubyiruko cya Karago ni amazi y’ ikiyaga cya Karago

Urubyiruko rwo mu murenge wa Karago rubavuga ko rwugarijwe n’ ubwigunge ruterwa n’ uko ikigo cy’ urubyiruko kiri muri uwo murenge uherereye mu karere ka Nyabihu mu ntara y’ Iburengerazuba kitagira umuriro w’ amashyanyarazi ntikinagire amazi meza.

Nubwo bimeze gutya ariko ntibibuza ko icyo kigo gikorerwamo amahugurwa atandukanye, ibintu abategura ayo mahugurwa bavuga ko ari ukwirwanaho bya mbuze uko ngira.

Iki kigo cy’urubyiruko kiri mu murenge wa Karago mu kagari ka Cyamabuye ahitwa mu Kinyanja munsi y’umuhanda Mukamira Ngororero ku nkuka z’ikiyaga cya Karago. Cyubatswe mbere ya jenoside yakorewe abatutsi. Nyuma ya Jenoside nibwo iki kigo cyaje kwangirika.

Iki kigo cyaje gusanwa gisubizwamo ibyangombwa byose ndetse hashyirwaho n’izindi nyubako nshya ariko ntihashyirwamo uburyo bw’imicungire n’imikoreshereze yacyo ari nabyo byatumye insinga zazanagamo umuriro w’amashyanyarazi zibwa ibirahuri biramenagurwa.

Nyirandikubwimana Donatille umuhuzabikorwa w’iki kigo Yego Center gitangira amahugurwa muri icyo kigo avuga ko nubwo bakorera mu nyubako z’ icyo kigo ari amaburakindi.

Avuga ko gukorera amahugurwa muri icyo kigo bibagora cyane kuko icyo kigo kitagira amashanyarazi n’amazi meza.

Nyirandikubwimana avuga ko iyo bahakoreye amahugurwa umugoroba ugera bagacana amatoroshi. Kubijyanye n’ amazi avuga ko bajya kuyagura ahantu kure cyangwa hakifashishwa amazi y’ ikiyaga cya Karago.

Yagize ati “Imbogamizi dufite ikomeye ni ikibazo cy’ umuriro, kuko gukorera ahantu hatari umuriro ni ikibazo gikomeye. Ntushobora gukoresha mashine. Kuva aha ngaha ugera ku muhanda ni kure, hari ibintu nkenera gukorera kuri mashine ntibinde kubera ko nta muriro uhari”

Nyirandikubwimana avuga ko indi mbogamizi bafite ari uko izo nyubako zangiritse zikaba zitabamo ibirahuri, akavuga ko umuntu ashobora kubaca ruhinganyuma akabiba ibikoresho bitewe n’ uko nta bihari biri muri izo nyubako.

Nyirandikubwimana kandi avuga ko bafite mudasobwa 3 zibitswe babuze uko bakoresha kubera ko icyo kigo kitagira umuriro w’ amashyanyarazi

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Theoneste yabwiye itangazamakuru ko icyo kigo cyangiritse biturutse kukuba cyaramaze igihe kinini kidakoreshwa. Avuga ko hari gahunda yo kugisana nubwo atavuga igihe rukanaka ibyo bizakorerwa.

Yagize ati “Mu by’ ukuri iyo igikorwaremezo kidakora kigaragaza ubusaze cyangwa se kwangirika. Kuba hari hamaze iminsi hadakoreshwa si ukuvuga ko hibagiranye, ahubwo ni uko haba hari gahunda zindi ziba zigomba gutegurwa kugira ngo ahantu hakoreshwe hameze neza.

Akomeza agira ati “Intabwe ya mbere yari iyi ngiyi yo kuhageza izi nyubako, iya kabiri yari iyo kuhageza umuriro w’ amashanyarazi nubwo amasinga yaje kwangizwa ariko gahunda ihari n’ uko yazasubizwamo kugira ngo abahakoresha bahakoreshe hameze neza. Gahunda iriho ni uko izi nyubako zigomba kubyazwa umusaruro zigakoreshwa”

Uwanzwenuwe avuga ko abamenaguye ibirahuri by’ izo nyubako n’ abibye insiga z’ amashanyarazi batamenyekanye.

Kuri ubu ikigo cy’ urubyiruko cya Karago kifashishwa na YEGO center ni ukuvuga Youth Employment Global Opportunity. YEGO itanga amahugurwa mu myuga itandukanye mu bijyanye n’ubugeni ndetse ikanigisha amategeko y’umuhanda.

Abatanga ayo mahugurwa bavuga ko bafite imbogamizi yo kwigisha ibijyanye n’ ikoranabuhanga bitewe n’ uko nta muriro w’ amashanyarazi uri muri icyo kigo.

Ibitekerezo

  • KUTARYOZWA IBYA LETA BYANGIZWA,NUBURANGARE BWABAYOBOZI BABA BARANGARIYE AHARI AMAFRANGA HO BABONA. AYO BIBA BIZAHORA BYANGIRIKA. LETA NTIZUBAKA, AMASHURI NGO. ISHYIREMO IBYANGOMWA NGO NIRANGIZA IJYE NO KUBIRARIRA ABARI BABISHINZWE NIBIKORE, KUMUFUNGA BABISHYIRAMO UREBE KO BIZONGERA KWIBWA!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa