skol
fortebet

Ikigo cyafashaga abana batishoboye cyubatse mu gishanga nacyo cyatangiye gusenywa

Yanditswe: Thursday 21, Feb 2019

Sponsored Ad

skol

Kimwe n’izindi nyubako ndetse n’ibikorwa biherereye mu bishanga hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, ikigo cya APABENA cyafashaga abana batishoboye cyubatse ahazwi nko ku Kinamba mu Murenge wa Kacyiru Akarere ka Gasabo, cyatangiye gusenywa ku itegeko ry’uyu mujyi. Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko buhangayikishijwe n’aho abana babaga muri iki kigo bazataha mu gihe cy’ibiruhuko.

Sponsored Ad

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gashyantare 2019 nibwo abasore b’inkorokoro bazindukiye ku nyubako zo muri iki kigo bitwaje amapiki n’imitarimba babucyereye gushyira hasi amazu yubatsemo arimo n’iy’umuturirwa ari nayo bahereyeho.

Muhire Bernard ushinzwe umutungo w’iki kigo avuga ko bishakiye abasenya kugira ngo barebe ko hari icyo baramira ku byari bigize izi nyubako, nyuma yo kubwirwa n’ubuyobozi bw’umujyi ko buzizanira abahasenya maze iki kigo kikiyishyurira fagitire.

Yagize ati “ Icyo turimo gukora ubu ni ibijyanye n’ibyo leta yadutegetse byo gukuraho ibikorwa byacu kuko yatubwiye ko tutabikuyeho baza kubyikuriraho bakaduha fagitire kandi tubikuyeho neza byaba ari inyungu zacu.Niyo mpamvu twatangiye gusenya buhoro dukuraho ibikoresho neza kugira ngo turebe ko hari icyo twaramuramo.”

Yavuze ko Umujyi wa Kigali wabandikiye ubaha iminsi itanu yo kuba bakuye ibikorwa byabo mu gishaga ariko bikorwa badahawe ingurane kandi bari bafite ibyangombwa bibemerera kuhakorera.

Ubuyobozi bw’iki kigo buvuga ko bakimara kumenyeshwa ko bagomba kwimura ibikorwa byabo ngo bahise bagura ikibanza cyo kuzabyimuriramo ku Gisozi, ariko bakaba batarahabwa ibyangombwa bibemerera kuhubaka.

Muhire yakomeje agira ati: “ Ubu nta hantu dufite ho kwerekeza,dufite ikibazo gikomeye cy’aho tuzezekeza abana nibava ku mashuri baje mu biruhuko.”

Akomeza avuga ko bagerageje guhisha abana bari ku ishuri ibyabaye mu kigo cyabo kugira ngo batagira ikibazo cy’ihungabana bikabasubiza inyuma mu masomo yabo.

Ibitekerezo

  • Birababaje cyane pe! Ese buriya nk’ibi bikorwa ntibari bakwiye gutanga igihe cyegeye imbere kugira ngo nibura transition y’abo bana ikorwe neza. Ni igitangaza kweli!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa