skol
fortebet

Ikihishe inyuma y’ itabwa muri yombi rya Habumugisha, uyobora Green Party mu burengerazuba

Yanditswe: Tuesday 30, Oct 2018

Sponsored Ad

Ku Cyumweru tariki 28 Ukwakira 2018, Ikinyamakuru UMURYANGO cyatangaje inkuru ivuga ko Umuyobozi w’ ishyaka Green Party mu burengerazuba Habumugisha Vincent yatawe muri yombi, uwo munsi yaraye arekuwe iki kinyamakuru gitangaza indi nkuru y’ uko yarekuwe ariko impamvu y’ itabwa muri yombi twari tutarayimenya.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 29 Ukwakira Habumugisha yatubwiye ko yatawe muri yombi ku wa Gatandatu saa yine z’ ijoro n’ abasirikare.

Ngo bamusanze mu rugo ayo masaha bamusaba kwambara imyenda arayambara bamushyira mu modoka bamujyana kuri sitasiyo ya polisi ya Kanjongo.

Yabwiye UMURYANGO ko itandaro y’ itabwa muri yombi rye ari uko hari umusore witwa Nkurunziza Pierre wabwiye inzego z’ umutekano ko Habumugisha yamutumye kuri izi nzego kubabwira ko Habumugisha azi ahantu hari abasirikare batari ab’ u Rwanda bari mu gihugu imbere mu murenge wa Kanjongo, akagari ka Susa mu ishyamba.

Habumugisha avuga ko uyu Nkurunziza nta hantu baziranye , agahamya ko ntacyo bahuriyeho nta n’ icyo bapfa, gusa avuga ko yigeze kugirana ikibazo na Twagirayezu Zacharie akavuga ko ariwe waba abyihishe inyuma.

Ati “Muri 2017, mu gihe twari mu gihe cyo kwitabira amatora twarahuraga mu nzira akantuka, akantumiza mu nama akantuka, akanyandarika ku buryo butoroshye…Uyu mwana iyo umurebye ukareba igihagaragaro cye usanga atariwe wabyikoresheje ari undi muntu wamutumye nabihuza n’ uko uwo muyobozi (Twagirayezu Zacharie) wambwiraga ko nta mahoro nzagira mbona bifitanye isano rwose”

Twagirayezu wahoze ayobora Umurenge wa Kanjongo, ubu usigaye ayobora umurenge wa Nyabitekeri yabwiye Umuryango ko nta kibazo afitanye na Habumugisha avuga ko nta n’ icyo bigeze bagirana, yasabye Habumugisha kumuha amahoro kuko nawe yayamuhaye.

Ati “Ibibazo afite n’ inzego bagifitanye ni bagikemure nabuze ubumukurikirana nyobora umurenge wa Nyabitekeri ari nawo atuyemo, urumva koko uwo muntu atamphotera sinamuherutse…Nta kibazo mfitanye nawe umubwire ampe amahoro nanjye narayamuhaye, nta kibazo mfitanye nawe nta n’ ikibazo twigeze tugirana”

Umunyamakuru yabajije Twagirayezu niba koko yarabwiye Habumugisha ko natava muri Green Party nta mahoro azagira ati “Nta magambo twigeze tugirana nasubize ibyo abazwa niba ari ikibazo afitanye na Zacharia azamurege mu nkiko”
Umuvugizi w’ urwego rw’ Iperereza Mbabazi Modeste yabwiye yadutangarije ko Habumugisha nubwo yarekuwe agikurikiranywe gusa singombwa ko ibyo akurikiranyweho bijya mu itangazamakuru.

Ati “Ntabwo ari ngombwa ko tubishyira mu itangazamakuru, ahubwo hari amakuru yari yatanzweho agikurikiranwa n’ ubu… Hari imirimo y’ ubugenzacyaha iri gukorwa singombwa ko tubimanipiretinga ngo uyu yavuze ibi, uyu yavuze ibi. Ibyo bivugwa natwe turabyumva ubwo natwe turiho turakurikirana”

Ishyaka Green Party ni ishyaka ryemewe n’ amategeko y’ u Rwanda ndetse magingo aya rifite abadepite babiri bariturutsemo bari mu nteko ishinga amategeko y’ u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa