skol
fortebet

Ikoranabuhanga ryatumye umuturage afatanwa moto eshanu bikekwa yibye

Yanditswe: Friday 30, Mar 2018

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gisagara, kuwa gatatu tariki ya 28 Werurwe yafatiye mu mu rugo rw’umuturage moto eshanu bikekwa ko zibwe mu bice bitandukanye by’igihugu inata muri yombi umwe mu bakekwaho ubu bujura witwa Hategekimana Jean Bosco.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko
Yagize ati "Hari moto yari ifite akuma ndangamerekezo (GPS) yibiwe i Kigali, ako kuma kerekana ko iyo moto iherereye mu mudugudu wa Sabudari (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gisagara, kuwa gatatu tariki ya 28 Werurwe yafatiye mu mu rugo rw’umuturage moto eshanu bikekwa ko zibwe mu bice bitandukanye by’igihugu inata muri yombi umwe mu bakekwaho ubu bujura witwa Hategekimana Jean Bosco.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko

Yagize ati "Hari moto yari ifite akuma ndangamerekezo (GPS) yibiwe i Kigali, ako kuma kerekana ko iyo moto iherereye mu mudugudu wa Sabudari Akagari ka Bweya Umurenge wa Ndora mu karere ka Gisagara, tumaze kubimenyeshwa twarakurikiranye ako kuma katwereka ko iyo moto iri mu nzu y’uwitwa Niyomugabo Gregoire."

Yakomeje avuga ko abaturanyi ba Niyomugabo aribo babwiye Polisi ko moto bari gushaka yari yazanywe n’uwitwa Hategekimana mu ijoro ryari ryakeye, Hategekimana akaba yari akiri na hafi aho, aribwo Polisi yamushakishije igahita imuta muri yombi ariko Niyomugabo we akaba yarabuze akaba agishakishwa.

Nk’ uko polisi yabitangaje ku rubuga rwayo, CIP Kayigi akomeza polisi yasanze moto zitwikirije ihema kandi zarakuweho pulake zazo

Ati "Tugeze mu nzu ya Niyomugabo, twahasanze moto eshanu zirimo na ya yindi yari ifite ka kuma ndangamerekezo (GPS). Zose zari zitwikirije ihema kandi nomero ziziranga (Pulake) barazikuyeho."

Mu kwezi gushize nibwo Polisi yatangaje ko izakomeza imikwabu yo gushakisha moto zibwa, kandi iyo mikwabu ikaba ibyara umusaruro kuko hari zimwe ziri gufatwa n’abazibye bagatabwa muri yombi.

Bivugwa ko moto zibwa zambutwa zikajyanwa mu bihugu bihana imbibe n’u Rwanda ariko zinyujijwe ku mipaka itemewe, ariko Polisi y’u Rwanda ikaba imaze gufata abenshi mu bagira uruhare muri ubu bujura.
Kugeza ubu, kuri moto zirenga ibihumbi 55 zibarirwa mu gihugu hose, izirenga ibihumbi 13,700 zikorera mu mujyi wa Kigali.
Impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) yatangiye gukangurira abamotari bose gushyira kuri moto zabo utwuma dukoresha ikoranabuhanga rya GPS, tukaba tuzajya dufasha kumenya aho moto yibwe iherereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa