skol
fortebet

Imbogamizi Seyoboka yagaragarije urukiko ntiyabujije urubanza gukomeza

Yanditswe: Friday 08, Sep 2017

Sponsored Ad

Urukiko rwa gisirikare kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeli rwatangiye kuburanisha urubanza ubushinjacyaha buregamo Sous-Lieutenant Jean Claude Seyoboka wabaye mu ngabo z’U Rwanda, uregwa uruhare muri jenoside, rugiye gutangira.
Uyu mugabo w’imyaka 51 aregwa uruhare muri jenoside yabareye mu gace ka Rugenge k’umujyi wa KIGALI aho yari atuye aho ashinjwa kuba yari ayoboye imitwe y’interahamwe.
Mbere y’uko urubanza rutangira Sous-Lieutenant Jean Claude Seyoboka yabanje gusaba urukiko kuvana mu (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwa gisirikare kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Nzeli rwatangiye kuburanisha urubanza ubushinjacyaha buregamo Sous-Lieutenant Jean Claude Seyoboka wabaye mu ngabo z’U Rwanda, uregwa uruhare muri jenoside, rugiye gutangira.

Uyu mugabo w’imyaka 51 aregwa uruhare muri jenoside yabareye mu gace ka Rugenge k’umujyi wa KIGALI aho yari atuye aho ashinjwa kuba yari ayoboye imitwe y’interahamwe.

Mbere y’uko urubanza rutangira Sous-Lieutenant Jean Claude Seyoboka yabanje gusaba urukiko kuvana mu nzira ibyo we avuga ko ari imbogamizi.

Yavuze ko yasabye kuvugana n’umuryango we, umugore n’abana bari mu gihugu cya Canada ariko ntihagire icyemezo gifatwa.

Avuga ko agomba guhabwa uburenganziira bwo kuvugana n’umuryango dore ko ari wo ugomba kohereza amafranga yo kwishyura umwunganira mu mategeko.

Uregwa ndetse n’umwunganira mu mategeko Albert Nkundabatware basabye ko urukiko rwanateganya uburyo bw’itumanaho rikoresheje ikoranabuhanga kugira ngo rushobpore kuvugana n’abatangabuhamya itatu we asanga ari ab’ingenzi kuri we.

Aba barimo uwo yasimbuye ku kazi, wakwemeza igihe byabareye ndetse n’abantu bari kumwe hagati y’itariki ya 7 kugeza kuya 10 z’ukwezi kwa 4 muri 94, amatariki avuga ko ari azagira ijambo rikomeye mu rubanza rwe.

Ibi ariko urukiko rwanzuye ko ari ibibazo bitahagarika urubanza ndetse bitagomba no kugaragara mu gihe cy’iburanisha.

Ubushinjacyaha bwo bwongeyeho ko Jean Claude Seyoboka ashaka kwitwara nk’umuntu udafunze.

Kubuzwa guhura cyangwa se kuvugana uko ubyifuje n’abo mu muryango ngo ni bumwe mu burenganzira ufunze agomba kuvutswa.
Jean Claude Seyoboka aregwa kuba ku isonga y’imitwe y’interahamwe mu mujyi wa Kigali aho yari atuye.

Ku giti cye aregwa kuba yarishe abatutsi ndetse akanasambanya abagore ku ngufu.
Uyu mugabo w’imyaka 50 yoherejwe n’igihugu cya Canada mu mpera z’iumwaka ushize nyuma y’imyaka 21 yari ahamaze nk’impunzi.

Yari yakatiwe n’urukiko gacaca rwa Rugenge igifungo cy’imyaka 19 cyakora akaba yemerewe gusubirishamo uru rubanza kuko rwabaye adahari.

Jean Claude Seyoboka abaye umuntu wa kabiri igihugu cya Canada cyemeye kohereza mu Rwanda.
Undi ni Leon Mugesera we wamaze gukatirwa gufungwa burundu nyuma y’urubanza rwamaze imyaka itatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa