skol
fortebet

Imihanda itumukamo umukungugu n’abaturage badafite ubuzima bwiza biraza kuba amateka-Kagame I Burera

Yanditswe: Monday 31, Jul 2017

Sponsored Ad

Paul Kagame, Umukandida wa FPR Inkotanyi ushyigikiwe n’ amashyaka 8 wiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yabwiye abatuye akarere ka Burera no mu nkengero zako ko nyuma y’amatora hari ibintu bizaba amateka.
Uyu mukandida yavuze ko muri byo harimo imihanda mibi n’ ubuzima bubi ku baturage. Yavuze ko uburezi buzatezwa imbere bikajyana no gukundisha Abanyarwanda umurimo.
Yagize ati “Imihanda ureba itumukamo umukungu iraza kuba amateka. Guhera itariki enye ukwezi kwa munani ubwo tuzaba (...)

Sponsored Ad

Paul Kagame, Umukandida wa FPR Inkotanyi ushyigikiwe n’ amashyaka 8 wiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika yabwiye abatuye akarere ka Burera no mu nkengero zako ko nyuma y’amatora hari ibintu bizaba amateka.

Uyu mukandida yavuze ko muri byo harimo imihanda mibi n’ ubuzima bubi ku baturage. Yavuze ko uburezi buzatezwa imbere bikajyana no gukundisha Abanyarwanda umurimo.

Yagize ati “Imihanda ureba itumukamo umukungu iraza kuba amateka. Guhera itariki enye ukwezi kwa munani ubwo tuzaba dufite imyaka irindwi imbere yacu yo gukora byinshi by’ayo majyambere.”

Ibi yabitangaje ubwo yiyamamaza kuri uyu wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017, muri Burea, umuhango ukaba wabereye kuri sitade ya Birambo iherereye mu murenge wa Rusarabuye.

11:25: Umukandida Paul Kagame nibwo yari ageze mu Birambo, yabanje kuzenguruka mu modoka asuhuza imbaga y’abaturage, bamwakiriza amashyi n’impundu, akigera mu byicaro, haririmbye indirimbo y’umuryango FPR Inkotanyi.

Mu buhamya bwatanzwe na Ngezehe Donath umuturage wa Burera yavuze ibyiza yagezeho abikesha Paul kagame.

Ati "Inka nagabiwe na Paul Kagame yankuye hasi ubu ndahinga ndorora, abana banjye bariga kandi biga mu mashuri meza, mbikesha ubukire nakuye mu nka nagabiwe na Paul Kagame".

Ushinzwe kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Hon Gatabazi JMV, yavuze ko Burera imaze gutera imbere mu buryo bwose bushoboka.

Ati “ubu dufite imihanda, Abanyaburere dufite impamvu nyinshi zo ku gushima, Burera yahuje komini 7, harimo ishuli 1 ryisumbuye, none ubu ifite ibigo by’amashuri yisumbuye 47, amashanyarazi twavuye kuri zeru ubu bageze kuri 24%, …

Akomeza agira ati “Dufite impamvu zo gushima no kuzatora 100%, inzara twebwe tuyumva kuri radiyo bayivuga muri za Somalia, inaha nta nzara ikiharangwa, ba mutima w’urugo bateye imbere, urubyiruko ubu tumeze neza.

Mu ijambo rye Kagame yakomeje kuvumvikanisha ko nyuma ya tariki ya 04 Kanama uyu mwaka, hazakomeza inzira y’iterambere iganisha y’ Abanyarwanda aheza no kubakangurira umurimo unoze.

Yagize ati " Aha muri Burera twarahabaye, twaraharwaniye, turahatsindira. Ku bufatanye bwacu, dufatanyije, tuzagera kure mu majyambere yacu, kandi buri wese ashyizemo uruhare rwe, biranihuta".

"Ufashe FPR uko ingana ukongeraho amashyaka umunani usanga dushingiye kuri ubwo bufatanyi bwarabaye 100%".Ati ubwo tubafite Nda Ndambara yadutera ubwoba."

Yungamo ati "Duteze imbere umurimo abikorera bikorere nta kibakoma imbere batere imbere banateze imbere igihugu….Urubyiruko tubyaze umusaruro amashuri bige neza kugira ngo bazabashe guhanga imirimo bakore biteze imbere.

"Guhera tariki 4/07 tuzaba dufite imyaka 7 imbere yacu yo gukora byinshi by’ayo majyambere…Imyaka irindwi si myinshi ariko ishobora kuba myinshi bitewe n’ibyo gukora ufite n’uburyo ugikora….Iki gikorwa kizaba kare ubundi twitahire twishime, nibucya dukore twiteze imbere mu muvuduko mwinshi...Ntabwo abantu bakorana 100% baburana igihango, tugikomereho tugikorereho maze dutere imbere…Musigarane amahoro ndetse n’imigisha y’Imana"

Burera ni Akarere kagizwe n’imirenge 17, gafite ubuso bungana na kilometero kare 644.5; gatuwe n’abaturage 336 582. Mu byagezweho muri aka Karere mu myaka irindwi ishize ya manda ya Paul Kagame, inka zatanzwe muri gahunda ya Girinka ziyongereyeho 24.6%, aho zavuye kuri 2 695 mu 2010 zigera ku 10 958 muri uyu mwaka.

Mu bijyanye n’ubuzima aka karere gafite igipimo kirenze impuzandengo y’igihugu ya 86%, aho mu bijyanye n’ubwisungane bwo kwivuza abaturage bagera kuri 98% bafite mituweli.

Burera kandi iri hejuru y’impuzandengo y’igihugu ingana na 84.8% mu bijyanye n’umubare w’abagerwaho n’amazi meza aho abaturage bangana na 85.3% bayafite.

RPF Chairman Paul Kagame campaigns in Nyamasheke , 29 July 2017

Ibitekerezo

  • mwibeshe muduha video y’umukandida wacu ari i nyamasheke aho kuduha iy’ukuri i Burera

    NIBYO RWOSE iyo mihanda ikwiriye kuba amateka,ariko muzatwibuke ku muhanda ZINDIRO MASIZI-BIREMBO ?kuko ivumbi rirenda kutwica naya mazi bamenagamo nimugoroba barayadukupiye.Mutubwirire HORIZON igire ubakwe idukorere uwo muhanda maze natwe tugerweho n’iterambere ryihuse.Ikindi muri iyi minsi twitegura ibirori byo kuwa 04/08/2017 nibabe batumeneramo amazi ,kuko bitaribyo twazabura umwambaro wo guserukana mubirori.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa