skol
fortebet

Imiti irenga toni imwe yari mububiko bw’abacuruzi yatwitswe

Yanditswe: Wednesday 15, Aug 2018

Sponsored Ad

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), gifatanyije na Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, iy’ubuzima ndetse n’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB), batwitse imiti ingana na toni imwe n’ibiro 631.5, by’imiti yiganjemo iyarangije igihe yakoreshwaga mu buhinzi.

Sponsored Ad

Gutwika iyi miti byabaye kuri uyu wa Kabiri ku bitaro by’i Musha ho mu Karere ka Rwamagana, ahari icyuma cyifashishwa mu gutwika imiti ku buryo budateza ikibazo mu isanzure.

Iyi miti batwitse kandi irimo n’indi yafatiwe mu igenzura izi nzego zakoze zigasanga yaracuruzwaga mu buryo butemewe n’amategeko y’u Rwanda.

Umukozi wa REMA ushinzwe igenzura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’ibinyabutabire, Eliezer Ndizeye Rusakana, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyari kigamije gutwika imwe mu miti yarangije igihe ariko yari igikoreshwa mu Rwanda cyane cyane mu buhinzi.

Ati “Iki gikorwa kigamije gutwika imyanda ihumanya y’ibinyabutabire mu buryo bwiza. Uburyo bwiza bwo gutwika iyi miti yarangiye, ni ugukoresha icyuma cyabugenewe nibura kiri hejuru y’ubushyuhe burenga dogere Celsius 1200."

Rusakana yavuze ko iyi miti iyo idatwitswe neza igira ingaruka ku bidukikije cyane cyane ku mazi ndetse n’ubutaka.

Ati “iyi miti iyo idatwitswe neza, igira ingaruka k’ubutaka bwacu, ihumanya amasoko yacu ndetse ikanahumanya amazi yo mu kuzimu hamwe n’umwuka dukoresha ku buryo tudahumeka neza”

Imiti yatwikiwe mu mashini yabugenewe ifite ubushyuhe bugera kuri dogere Celsius 1200

Imiti yarengeje igihe ikoreshejwe cyangwa igatwikwa nabi, yagira ingaruka nyinshi ku buzima bw’abantu zirimo no kuba yatera indwara z’ubuhumekero, kanseri, ubugumba ndetse ikaba yanagabanya abasirikare b’umubiri.

REMA isaba abacuruza imiti kuyirinda kwangirika bakabanza gukoresha iyo babonye bwa mbere bakayitanga igashira bakabona no gukoresha indi batayivangavanze.

Iki kigo kandi gisaba abaturage kujya bitwaza uturinda ntoki ndetse n’udupfukamunwa mu gihe bagiye gukoresha iyi miti cyane cyane mu buhinzi.

Imiti yatwitswe ni iyafatiwe mu Mujyi wa Kigali yiganjemo iyarangije igihe n’indi ya magendu. Ni ubwa mbere habayeho gutwika imiti kuko ubundi iyarengeje igihe bayitabaga i Nyanza ya Kicukiro, ahahoze ikimoteri rusange bigakorwa mu buryo bwiza butateza ikibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa