skol
fortebet

Imodoka nini zabujijwe gukoresha umuhanda Kigali- Gicumbi-Gatuna

Yanditswe: Tuesday 15, May 2018

Sponsored Ad

Polisi y’ u Rwanda yatangaje ko abatwara imodoka bakwirinda guca mu muhanda Kigali – Gicumbi – Gatuna kuko inkangu yawangije ahubwo bagakoresha umuhanga Kigali – Kayonza – Kagitumba kuko wo umeze neza.

Sponsored Ad

Uyu muhanda watengutse kuri iki Cyumweru, igice kimwe cyawo kiragenda, hasigara agace gato cyane kegamiye umukingo. Uku kwangirika kwatewe n’ Ibiza by’ imvura nyinshi imaze iminsi igwa.

Ikigo gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi, RTDA, n’Ikigo cy’Ubwubatsi bw’Imihanda Horizon, kuri uyu wa Mbere bazindukiye mu kugenzura ibyangiritse harebwa n’ingamba ziri bufatwe.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, aheruka gutangaza ko ibikorwaremezo byangijwe muri iyi mvura imaze iminsi bikomeje gusanwa, naho ku mihanda n’ibiraro bigaragara ko bigoye gusanwa ho abaturage babaye bahawe izindi nzira.

Yakomeje agira ati “Imihanda minini 25 yo ku rwego rw’igihugu yari yangiritse yarasanwe, ibiraro 13 byasenyutse bigomba gusanwa ubu abaturage babaye bahawe indi nzira naho ibiraro bitatu byo imirimo yo kubisana yaratangiye. Imihanda 44 yo ku rwego rw’uturere yangiritse, 40 yahise iba nyabagendwa ariko ine yo mu turere dutandukanye ntirasanwa.”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko igihugu gifite imvura idasanzwe ugereranyije n’imyaka 36 ishize guhera mu 1981, imaze guhitana abaturage hafi 220 ndetse yangije hegitari nyinshi z’imyaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa