skol
fortebet

Imodoka ya polisi yataye umuhanda igonga umukindo

Yanditswe: Thursday 12, Mar 2020

Sponsored Ad

skol

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 12 Werurwe 2020, ku mbugankoranyambaga habyutse hacicikana amafoto y’imodoka ya polisi y’u Rwanda yataye umuhanda ikagonga umukindo.

Sponsored Ad

Polisi ivuga ko nyuma y’iperereza kucyabiteye aribwo izafata ikemezo kucyakorwa.

Iyo witegereje amafoto ubona ko byabereye i Remera ahitwa Kisimenti. Amahirwe ni uko uwari uyitwaye ntacyo yabaye ndetse n’umukindo akaba yawukojejeho ikizuru cy’imodoka ariko ntawugushe.

Ku rukuta rwayo rwa Twitter Polisi yanditse ko hagiye gukorwa iperereza ku cyateye iriya mpanuka uwayikoresheje akazabihanirwa.

Umuturage ukoresha izina Baringa12 kuri Twitter yanditse abaza Polisi igikorwa iyo hari umushoferi wayo ugonze umukindo.

Yagize ati: “Iki nicyo bita gerayo amahoro dont drink and drive? Iyo umu drive wanyu akoze ibi mubikoraho iki?

Polisi yasubije ko hagiye gukorwa iperereza ku cyabiteye.

Kuri Twitter Polisi yasubije iti: “ Mwaramutse@Baringa12, hakorwa iperereza hagafatwa ibyemezo hakurikijwe raporo y’iperereza ku cyateye impanuka. Murakoze”

Iyi mpanuka ibaye mu gihe Polisi yatangije kandi igikomeje gahunda yise ‘Gerayo Amahoro’.

Polisi ivuga ko iyi ari gahunda izamara igihe kirekire igamije kumvisha abantu akamaro ko gukoresha neza umuhanda baba batwaye ibinyabiziga cyangwa bagenda n’amaguru.

Ibitekerezo

  • Erega ntawe bitabaho! abantu tuge tumenya ko byose mubuzima birashoboka kuri buri wese!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa