Imodoka ya Trinity yaritwaye abagenzi iva Kampala yerekeza i kigali yakoze impanuka ikomeye[AMAFOTO]

Amakuru   Yanditswe na: Martin Munezero 17 February 2019 Yasuwe: 5894

Nk’uko byemezwa na SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, avuga ko imodoka yo mu bwoko bwa Trinity yavaga Kampala yerekeza mu Rwanda yakoze impanuka igahitana umushoferi wayo, abandi bataramenyekana barakomereka mu buryo bukabije.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gashyantare 2019, mu bilometero nk’icumi uvuye ku mupaka wa Gatuna.

SSP Ndushabandi avuga ko iyo modoka itwara abagenzi yagonganye n’ikamyo ifite ibirango byo mu Burundi, hanyuma uwari uyitwaye (Trinity) ahita ahasiga ubuzima mu gihe abantu batatu mu bakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Kabare, hari abandi boherejwe kuvurirwa mu Rwanda ariko umubare wabo ukaba utaramenyekana.

Hari n’andi makuru yemeza ko n’umushoferi wari utwaye ikamyo yahise yitaba Imana.

Umwe mu bari muri iyi mpanuka wayirokotse ariko agakomereka bidakabije, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yabinjiranye bageze ahantu mu ikorosi, imodoka zombi zigahita zigongana. Iyi mpanuka ngo yabaye mu masaha ya saa cyenda z’urukerera.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

U Rwanda na Uganda bafashe ingamba zirindwi zikomeye zirimo ko Abanyarwanda...

Abahagarariye Leta y’u Rwanda na Uganda bateraniye i Kigali uyu munsi taliki...
16 September 2019 Yasuwe: 3220 0

Niyomukiza Dynamique wigaga muri Kaminuza y’u Rwanda yitabye Imana haburaga...

Umukobwa witwa Niyomukiza Dynamique wigaga muri Kaminuza y’ u Rwanda...
16 September 2019 Yasuwe: 4058 0

Hahishuwe akayabo k’amamiliyari y’u Rwanda ikigega Agaciro kigezeho

Ubuyobozi bw’ikigega Agaciro Development Fund (AgDF), buratangaza ko mu...
16 September 2019 Yasuwe: 2694 0

U Rwanda rwasabye Uganda kuvugisha ukuri mu biganiro byo gushaka uko...

Uyu munsi nibwo abayobozi b’u Rwanda n’aba Uganda bahuriye mu nama iri...
16 September 2019 Yasuwe: 1139 0

Intumwa za Uganda ziyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga ziri mu...

Kuri uyu wa mbere abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda baragirana...
16 September 2019 Yasuwe: 1034 0

Imyaka fatizo yo gutangira gukora akazi mu butegetsi bwite bwa Leta...

Imyaka fatizo yo gutangira gukora akazi mu butegetsi bwite bwa Leta...
15 September 2019 Yasuwe: 1383 2