skol
fortebet

Impaka zidatanga ibisubizo no gusabirwa guterwa icyuhagiro:ikiganiro hagati ya Gatabazi, Olivier na Muvunyi

Yanditswe: Monday 14, Aug 2017

Sponsored Ad

Mu kiganiro cyahuje Fred Muvunyi, Depite Gatabazi Jean Marie Vianney na Nduhungirehe Olivier cyaranzwe no kuvuguruzanya ku mpande zombi, gushinjanya kurengera umugati bahawe, kutagira icyo bakorera abaturage no gusabirwa kunyuzwa muri Purigatori kugirango bezwe.
Fred Muvunyi yabaye umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), asimburwa na Cleophas Barore wa RBA; Depite Gatabazi Jean Marie Vianney asanzwe ari umudepeti akaba umwe mu bagaragaje umurindi mu kwamamaza Paul kagame naho (...)

Sponsored Ad

Mu kiganiro cyahuje Fred Muvunyi, Depite Gatabazi Jean Marie Vianney na Nduhungirehe Olivier cyaranzwe no kuvuguruzanya ku mpande zombi, gushinjanya kurengera umugati bahawe, kutagira icyo bakorera abaturage no gusabirwa kunyuzwa muri Purigatori kugirango bezwe.

Fred Muvunyi yabaye umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC), asimburwa na Cleophas Barore wa RBA; Depite Gatabazi Jean Marie Vianney asanzwe ari umudepeti akaba umwe mu bagaragaje umurindi mu kwamamaza Paul kagame naho Nduhungirehe Olivier ni ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi.

Aba bombi uko ari batatu bahuriye ku rubuga rwa Twitter bagirana ikiganiro kirambuye cyaranzwe no kunoshanya, gusererezanya no kumvikanisha ko hari abayobye batajya imahanga.

Byose byatangijwe n’umugabo witwa Bob Mugabe; uwitwa Uwanyirigira Claudine, Umuyobozi Mukuru wungirije muri RBA nawe yaje kuza muri ikiganiro afatanya na Gatabazi ndetse na Olivier kumvisha Fred Muvunyi.

Bob Mugabe yabajije Depite Gatabazi icyo bari gukora mu gihe abaturage bari guhura n’ibabazo bagapfuka umunwa kandi aribo bakabavuganiye. Uyu mugabo yakomereje ku kibazo cy’abazunguzayi baherutse gushyamirana n’abakora irondo ry’isuku i Nyabugogo ndetse umwe muri bo agakomereka.

Nyamara Sosiyete Sivile yumvikanye ivuga ko bidakwiye mu gihe Kayisime Nzaramba wa Nyarugenge we yavuze ko atazi ko hari abakora irondo bafata abaturage batambaye impuzangano.

Ambasaderi Nduhungirehe Olivier yahise yinjira muri iki kiganiro, yatangiye abaza uyu Mugabe niba agiye gufata ikibazo gisanzwe akagihuza na politiki. Hejuru y’ibyo, Olivier yongeyeho imvugo isa n’icisha bugufi . Yagize ati “Poor Muvunyi” ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “Mutindi Muvunyi”.

Muvunyi wahunze Igihugu akaba akora nk’umunyamakuru wa Deutsche Welle, yihaye ikaze yinjira muri iki kiganiro nyuma y’uko bari bamaze kumuvugaho bamucishije bugufi. Yanditse ati “ Nyamara akarengane hari igihe kigera ntikihanganirwe! Aba baturage mugira gutya bazabibabaza rimwe.”

Amaze kwandika ibi kuri Twitter, uwitwa Uwanyirigira Claudine , Umuyobozi Mukuru wungirije muri RBA, yahise amubaza ati? ‘abagira gutyo abaturage’, ati “Mugira mutya’? bande? Sinabonye uzi kuvangura abakosa n’abazima, aho wanditse uti ‘ bamwe mu Banyakenya…? Kuri iki kibazo byakunanije iki?”

Muvunyi yongeye kwandika amubaza niba ashaka ko avungura amumenyesha ko nta muntu yatunze agatoki.

Uwanyirigira ahita amusubiza ati “ N’iyo ugira uwo uvuga bikagira inzira , anketi zigakorwa. Kwamagana ikibi ni byiza, ariko gushyira abantu bose mu gatebo kamwe nta kiza kivamo.”

Muvunyi yabaye nk’utunguwe abwira Uwanyirigira ko atari azi ko azi gukoresha Ikinyarwanda, ati “Uzi ko burya ntari nzi ko uzi Ikinyarwanda?! Ndatangaye, ndumva twarahuye nka rimwe gusa! Uraho ubundi.”

Ikiganiro gisa n’icyari cyihariwe na Olivier, Mugabe na Claudine:

Depite Gatabazi yahise yisanga mu kiganiro; yatangiye abaza Muvunyi niba agiye kurusha Uwanyirigira Ikinyarwanda, ati “ Ubwo ni ugushyenga ahari.”

Atazuyaje Muvunyi yahise yita Depite Gatabazi ‘Inkotanyi cyane’, anamubwira ko ibibazo igihugu gifite yabyikoreye.

Gatabazi na we amusubiza ati “ Hari uwo bitareba se ko namwe muri iyo, mbona byarababujije gukira Nostalgia (urukumbuzi).”

Muvunyi yahise amusubiza ko urukumbuzi ari ngombwa kuruhorana , agira ati “ Ko mwatwambuye kubaho uko dushaka, murabuzwa n’iki kwishongora! Urukumbuzi ni ngombwa cyane kandi nta cyaha kirimo, icyaha kiri kuri mwe.”

Gatabazi aseka cyane yabwiye Muvunyi ko akwiye kwicisha bugufi akemera kunyuzwa muri Purigatora, ngo azaze bamutere icyuhagiro kuko ari umwana w’u Rwanda.

Mu magambo ye ati “Hahahha baragushutse nawe wishyize hejuru, banza wumve hanyuma uzashyire ubwenge ku gihe uze tugutere icyuhagiro uri umwana w’u Rwanda.”

Muvunyi yahise yandika abwira Depite Gatabazi ko adashobora kwemera ko amutera icyuhagiro.

Ati “ Haha Gatabazi, nubwo uri ku mutsima, ukaramya abafite ubutware, mu bantera icyuhagiro nturimo….”.

Gatabazi amubaza aho yamukura, Muvunyi yahise amubwira ko atifuza kuba nka we, ku buryo ngo ntacyo yamwigiraho.

Aba bombi ntibakunze guhuza kuri Politiki y’u Rwanda, ibyabo babisoreza ku mbuga nkoranyambaga aho buri wese avuga uko abibona.

Ni uku byari byifashe kuri Twitter:

<img32114|center>
<img32115|center>
<img32116|center>

Ibitekerezo

  • Fred Muvunyi numuntu wumugabo wiyemeje kutimurira ubwenge mu gifu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa