skol
fortebet

Impanuka y’ I Shyorongi: Abaturage hari icyo basaba

Yanditswe: Monday 29, May 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’ uko ku wa Gatandatu w’ icyumweru gishize I Shyorongi mu muhanda Kigali – Musanze habereye impanuka ikomeye yahitanye ubuzima bw’ abantu 15, abaturage barasaba ko kuri buri muhanda uca ahantu h’ imanga haterwa ibiti birebire kandi bikabungabungwa.
Imodoka itwara abagenzi ya Coaster yo mu ikompanyi ya Kigali Safaris, yavaga i Musanze yerecyeza mu mujyi wa Kigali, igongana na Toyota Prado maze ihita ita umuhanda igwa munsi yawo ibirinduka ku musozi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ubwo (...)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere ubwo Ikinyamakuru Umuryango cyageraga mu murenge wa Kanyinya w’ Akarere ka Nyarugenge aho iyo mpanuka yabereye cyahasanze abantu benshi barimo kureba aho iyo modoka yaguye.

Umwe mu baturage bari bahahagaze yavuze ko iyo ku nkengero z’ umuhanda aho iyo modoka yaguye haba hari ibiti birebire hafi y’ umuhanda iriya mpanuka iba itahitanye abantu benshi kuri kiriya kigero.

Ati “ Aha hantu iyo haza kuba uruzitiro cyangwa ibiti birebire hafi y’ umuhanda iyi modoka yari kubirinduka rimwe ibiti bigahita biyitangira, hakarokoka benshi”

Yakomeje agira ati “Ibi bikwiye gusigira isomo abayobozi, ahari imihanda ica ahantu h’ imanga bakahatera ibiti birebire”

Iyi modoka yahagurutse muri gare ya Musanze irimo abantu 28. Mu bayiguyemo harimo abagore batanu, abagabo barindwi n’abana bato b’abakobwa babiri.

Shyorongi: Impanuka yaraye ibaye yahitanye umugore we n’abana be bose: Teta na Olga

15 nibo bamenyekanye ko baguye mu mpanuka ikomeye ya bisi yabereye i Shyorongi

Ibitekerezo

  • Ubusabe Bwabo Bw’ubahirizwe.

    Imana Ibakire Mubayo. Gusa Natwe Ubwo Twari Muri Kigali Coach Tuva I Kigali Tujya I Musanze Imodoka Yarirenze Umuhanda Bikomotse Kumupira Wamazi Warucomotse Nuko Mumodoka Huzuramo Imyotsi Nubushyuhe Bukabije,, Nuko Umugore Wari Inyuma Ya Choffeur Kubera Ubwoba Afata Choffeur Amaboko Abura Uko Agarura Imodoka Itangirwa Nikiraro Cyumuhanda Nabyo Byabereye I Shyorongi. Nuko Batwoherereza Indi Turagenda, Ariko Ihahamuka Ryageze Kuri Benshi. Shyorongiwe Uraho Gusengerwa. Ndi I Muhanga Ariko Murugo Ni I Rulindo- Cyinzuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa