skol
fortebet

Impanuro za Paul Kagame ku banyangororero......Iterambere ririgaragaza…

Yanditswe: Tuesday 18, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2017; Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yakomeje urugendo rwo kwiyamamaza mu Karere ka Ngororero na Muhanga.
Ni nyuma yo kuva mu turere turindwi aritwo Ruhango, Nyanza, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye na Kamonyi
Mu ijambo rye Paul Kagame yavuze ko ubu Umunyarwanda azi aho agana, icyo ashaka kandi akagira mu gihe yiyemeje. Yavuze ko Ngororero yahindutse mu buryo bwose binagaragarira mu myaka yatambutse kugeza ubu.
Yagize ati “Uko (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2017; Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yakomeje urugendo rwo kwiyamamaza mu Karere ka Ngororero na Muhanga.

Ni nyuma yo kuva mu turere turindwi aritwo Ruhango, Nyanza, Gisagara, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye na Kamonyi

Mu ijambo rye Paul Kagame yavuze ko ubu Umunyarwanda azi aho agana, icyo ashaka kandi akagira mu gihe yiyemeje. Yavuze ko Ngororero yahindutse mu buryo bwose binagaragarira mu myaka yatambutse kugeza ubu.

Yagize ati “Uko tungana hano, icyo twiyemeje ni ukuvuga ngo tugomba kugisoza nta kigomba kutunanira cyane cyane biturutse muri uko gushyira hamwe.

ABanyarwanda aho tuva turahazi, aho tugana turahazi ariko nidukomeza tujyana nk’abanyarwanda baba bafite ibitekerezo bitandukanye ariko dufite umugambi umwe tuzagera kure, tuzagera kuri byinshi. Tuzagera kure, kandi tuzabyihutamo.

Urebye amateka yacu nk’u Rwanda aho tuvuye hakomeye, nta kindi cyashobora kubikemura atari ubufatanye no gukoresha ingufu twese hamwe. Ibyo rero bikongera bikagaruka kuri iki gikorwa cyo kwamamaza, hanyuma ndetse igikorwa cy’amatora wa munsi batubwiye w’itariki enye z’ukwa munani ngira ngo twese niwo mugambi duhurijeho.

FPR Inkotanyi ku isonga mu kubaka igihugu cyacu, kongera kukigira igihugu, babahaye umukandida. FPR yabahaye umukandida, umukandida musanzwe muzi, musanzwe mukorana. Ubwo rero, inama ni iyo ngiyo. Ni ukuzinduka, byajya kugera saa sita z’itariki enye z’ukwa munani tukaba twasoje akazi uko bikwiye.
Tuzaba dutora gukomeza amajyambere, gukomeza gukwiza hose amashuri, imihanda, amavuriro n’ubuhinzi n’ubworozi buduteza imbere. Tuzaba dutora ibiduha umutekano, tuzaba dutora ibiduha gutera imbere mu ikoranabuhanga. Tuzaba dutora kugira igihugu kitajegajega,giteye imbere, gishinga kigakomeza.”

Minisitiri Uwacu Julienne ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi ku rwego rw’igihugu yavuze ko mu myaka 23 ishize akarere ka Ngororero kahindutse mu buryo bukomeye uhereye ku bikorwa remezo birimo imihanda n’amashanyarazi.

Ati “ Mu mirenge yayo yose uko ari 13, amashanyarazi kuyumva byari igitangaza, uyu munsi dukora ku gikuta urumuri rukagaragara.”

Iterambere ririgaragaza…

Paul Kagame abwira abaturage ba Ngororero yagize ati “Nkuko n’ubundi mwabigenje mu 2010 na none twaje hano mbere yaho 2003 n’aha twarahaje, ariko uko tuhaza guhera icyo gihe niko dusanga hari intambwe yatewe, n’uyu munsi twagarutse 2017 twasanze twarateye intambwe ndende kuva mu 2010”

Ibitekerezo

  • banyarwanda banyarwandakazi, mureke dutore PAUL KAGAME kugirango atubere umuyobozi. hanyuma nawe nyakubahwa PAUL KAGA tugiye kukugira umu perezida w’urwanda ariko turagusabye ngo mumisi mike ukore uko ushoboye ube perezida wabaperesida bose kwisi!! ibyo ndabivuga kuko mbona bishoboka,kandi tuzabigufashamo!!!!!!!!!!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa