skol
fortebet

Impfura ya Apotre Gitwaza yarangije amashuli yisumbuye muri Amerika mu gihe umuhererezi we yahanuriwe ko we azaba Perezida w’Amerika(AMAFOTO)

Yanditswe: Wednesday 24, May 2017

Sponsored Ad

skol

Apotre Dr. Paul Gitwaza uyobora Authentic Word Ministries n’itorero rya Zion Temple Celebration Center ku Isi, kuri ubu ngo atewe ishema n’impfura ye yasoje amashuri y’isumbuye muri Amerika, nyuma y’igihe gito atangaje ubuhanuzi yahishuriwe ko umwana we w’umuhererezi azaba Perezida w’Amerika.
Gitwaza yari aherutse gutangaza ko abana be uko ari batatu bigira ubuntu muri Amerika kuko bose ari abanyamerika. Icyo gihe yavuze ko atabona ubushobozi bwo kubarihirira amafaranga y’ishuri mu bigo byo mu (...)

Sponsored Ad

Apotre Dr. Paul Gitwaza uyobora Authentic Word Ministries n’itorero rya Zion Temple Celebration Center ku Isi, kuri ubu ngo atewe ishema n’impfura ye yasoje amashuri y’isumbuye muri Amerika, nyuma y’igihe gito atangaje ubuhanuzi yahishuriwe ko umwana we w’umuhererezi azaba Perezida w’Amerika.

Gitwaza yari aherutse gutangaza ko abana be uko ari batatu bigira ubuntu muri Amerika kuko bose ari abanyamerika. Icyo gihe yavuze ko atabona ubushobozi bwo kubarihirira amafaranga y’ishuri mu bigo byo mu Rwanda.

Mu buhanuzi Gitwaza aherutse guhishura yavuze ko Imana yamuhishuriye iby’urubyaro rwe, ikaba yaramubwiye icyo buri mwana we azaba. Apotre Gitwaza yabwiye abakristo be ko Imana yamutangarije ko umwana we w’imfura azaba umuhanuzi ukomeye ku Isi, uwa kabiri akazaba umuganga (Docteur) naho uwa gatatu akazaba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umwana w’umuhererezi wa Gitwaza ngo azayobora Amerika.

Kuri uyu wa kabiri tariki 23 Gicurasi 2017 nibwo umwana w’imfura wa Apotre Gitwaza na Pastor Angelique Nyinawingeri, Elisee Gitwaza yahawe impamyabumenyi yuko yasoje amashuri y’isumbuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mw’ishuri rya Palm Beach Central High School rihereye mu mujyi wa Wellington muri Leta ya Florida.

Elisee Gitwaza imfura ya Gitwaza, yahanuriwe na se ko azaba umuhanuzi ukomeye ku Isi.

Apotre Gitwaza abinyujije ku rukuta rwe rwa facebook mu butumwa yanditse mu Kinyarwanda n’icyongereza, yavuze ko umuryango we ufite ishimwe rikomeye ku Mana kubera imfura yabo Elisée yasoje ayisumbuye ndetse igatsinda neza. akomeza avuga ko Imana ibakoreye ibintu bikomeye nabo bakaba bishimye.

Apotre Gitwaza mu muhango wo guha umuhungu we impamyabumenyi muri Amerika.

Apotre Gitwaza n’umuryango we ku munsi wo guha imfura yabo Elisee Gitwaza impamyabumenyi.

Ibitekerezo

  • ikikigabo nanga ukuntu kiriyemera kiyemera

    Ibyo nibimwe wazize za magigiri zibajije ko wavuze u Rwanda cg wabiciyemo amarenga.kagina

    amaturo yacu nukuyajyanamo abana banyu mumashuri yomumahanga muzongere mubone ituro ryanjye mwokarya imbeba mwe ngiye kujya nyaha abababaye .ubu bwaba arubujiji bwokwirirwa dutura mukabaho kizungu mushyira mafu yanyu

    Ariko ntimukange ibyiza nigute wavuga ko yiyemera kdi ahamya ibitangaza by’ Imana ahubwo uwo ni umwuka w’ ishyari wihane kuko byazakugora gutera Imbere.Imana ishimwe kuko iyo isezeranije irasohoza

    UWO MWANA IMANA imushigikire hamwe nabandi bose babyifuza kwiga neza ninzira yogukomera be blessed

    Mureke yiyemere afite impano kandi numuhanga.

    Imana ibababarire,kuko gutuka umukozi w’Imana nugukora mujisho ry’Imana,twakagombye kwishimana nuyu muryango,kubwigikorwa cyiza Imana ibakoreye,Ihabwe icyubahiro kuko hari benhsi bugs ariko ntibarangize.cyangwa banana ibirsts, uyu numwana wisezerano, well done Boy!!be blessed kandi Papa Apotre ihanganire Iyo miyaga yose ya satani niyigihe girl.Imana igirire neza umuryango wawe.

    Yesu nashimwe!!!! Ariko Imana ibona byinshi pe.....Ubwose koko murumva mumukuraho iki??? kuko Imana ikuza uwo ishatse kandi Apotre Paul Imana ukorera irumva , Iriho ntanacyimwe kirogoya Imigambi yayo rero dont worry, Imana ukorera izakunyuza muriyi miyaga yose kandi wemye. Uwiteka akwiteho numuryango wawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa