skol
fortebet

Impunzi 66 zavaga Libya zageze i Bugesera zakiranwa urugwiro[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 27, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Impunzi 66 zavaga mu gihugu cya Libya zamaze kugera mu Rwanda, aba bantu baje kwaka ubuhungiro Bari biganjemo abakiri bato, abagore n’abagabo bake urebye izi mpunzi zari zifite akanyamuneza ku maso ubwo zageraga i Kigali.

Sponsored Ad

Ku kibuga cy’indege i Kanombe izi mpunzi zakiriwe n’umukozi wa UNHCR abasobanurira aho bagiye kwerekeza nyuma burira bus nini zo mu bwoko bwa Volcano berekeza mu murenge wa Gashora mu Karere ka Bugesera.

Bakiriwe kandi n’Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutabazi bw’ibanze Olivier Kayumba hamwe n’uhagarariye UNHCR mu Rwanda Ahmed Baba Fall.

Kayumba yabahaye ikaze ababwira ko mu Rwanda ari amahoro kandi ko nta kintu bazaruburana.Ngo serivisi zose zigenewe Umunyarwanda nabo bazazihabwa.

Imibare Umuseke ufite ivuga ko muri bariya bantu u Rwanda rwaraye rwakiriye harimo abakomoka muri Eritrea 49, abakomoka muri Somalia umunani n’abandi ikenda bakomoka muri Sudan.

Twavugako Ab’igitsina gabo ni 59 ab’igitsina gore ni barindwi. Gusa Impuzandengo y’imyaka yabo ni 20.2 . Ufite imyaka mike ni umwana w’imyaka ibiri n’iminsi 14 n’aho ukuze kurusha abandi afite imyaka 38 y’amavuko. Naho Abafite munsi y’imyaka 18 ni abantu 27 n’aho abafite irenze 18 ni 39.



Ibitekerezo

  • Isi dutuye irababaje cyane.Murebe ukuntu bose nta numwe wishimye,kubera guhunga igihugu wavukiyemo.Mu Cyongereza baravuga ngo :”East or West,Home is best”.Ariko nk’abakristu,tuge tumenya ibyo Imana itubwira binyuze kuli bible.Mu isi nshya dusoma muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13 havuga,ibintu byose bituma abantu bahunga bizavaho burundu,isi ibe paradizo.Ku munsi w’imperuka utari kure,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,ibanje gukuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo nkuko Daniel 2,umurongo wa 44.Niyo mpamvu niba dushaka kuzaba muli Paradizo,Yesu yadusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’imana”,ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa.God has His own Calendar.It is a matter of time and not late.Believe it and work accordingly.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa