skol
fortebet

Impunzi z’abanya Libya 66 zamaze gufata indege izigeza mu Rwanda [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 26, Sep 2019

Sponsored Ad

Nkuko byari biteganyijwe,impunzi za mbere zari zimaze igihe muri Libya ziba mu buzima budashimishije zamaze kurira indege izizana mu Rwanda aho ku ikubitiro abagera kuri 66 baragera I Kigali ku I saa tatu zo kuri uyu wa Kane taliki ya 26 Nzeri 2019.

Sponsored Ad

Indege itwaye impunzi za mbere 66 yamaze guhaguruka ku kibuga cy’indege cya Misrata yerekeza i Kigali mu Rwandaaho irahagera mu masaha ya saa tatu n’igice z’ijoro.

Biteganyijwe ko izi mpunzi nizigera mu Rwanda zihita zijyanwa mu nkambi i Gashora mu Karere ka Bugesera zigahabwa umutekano n’ibindi zikeneye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) muri Libya, ryatangaje ko izi mpunzi ziganjemo abana batari kumwe n’imiryango, abagore b’abapfakazi.

Perezida Paul Kagame aherutse kubwira inama rusange y’umuryango w’abibumbye (UN) yateranye ku nshuro ya 74 I New York ko kuba u Rwanda rugiye kwakira abimukira bavuye muri Libya ari ikimenyetso ko muri Afurika naho hava ibisubizo.

Nyakubahwa perezida Kagame yavuze ko Afurika imaze kugera kuri byinshi ariyo mpamvu u Rwanda rwiyemeje kwakira aba bimukira mu rwego rwo kwereka isi yose ko na Afurika yakwikemurira ibibazo ititabaje ingufu z’abandi.

Inkambi ya Gashora isanzwe yifashishwa mu kwakira impunzi kuko mu mwaka wa 2015 yakiriye ibihumbi by’impunzi z’Abarundi.Biteganyijwe ko u Rwanda ruzakira impunzi zigera kuri 500

Iyi nkambi irimo ibyangombwa nkenerwa birimo nk’ibibuga by’imikino, aho kurara n’ibindi nkenerwa, ubu irimo kongererwa ubushobozi kugira ngo izakire izo mpunzi.
Nyuma yo kongererwa ubushobozi ntabwo izaba ikiri inkambi inyurwamo by’igihe gito, izaharirwa izi mpunzi mu buryo bw’igihe kirekire.





Amafoto: UNHCR/Libya

Ibitekerezo

  • Nta muntu n’umwe mu buzima bwe utaragiwe ubuntu ,utarafashijwe,natwe lero dukwiye kugira ubuntu tugafasha abandi mu bushobozi bwacu kikaba ari ni’urugero rwiza igihugu cyacu gihaye isi cyane cyane les pays africains rwo kwishakamo ibisubizo kuko ikibura si ubukungu mais la volonté politiques des gouvernements

    NIBYIZA RWANDA TANGA IKAZE KU BANA BOSE KUKO TWESE TWAREMWE N’iMANA
    UMUGISHA MWIZA KU MANA IMANUKIRE KU BAYOBOZI BACU.aMENA

    Aha muratubeshye bikabije. Kuba impunzi zivye muri Libya se bisobanura ko ari abanya Libya ? Bari bari yo ari impunzi mu gihugu cyabo se ? Aya makuru ntiyatohojwe cyangwa uwabyanditse nta makuru abifiteho na make.
    Ariko utagera we ntanagereranya koko !

    Aha muratubeshye bikabije. Kuba impunzi zivye muri Libya se bisobanura ko ari abanya Libya ? Bari bari yo ari impunzi mu gihugu cyabo se ? Aya makuru ntiyatohojwe cyangwa uwabyanditse nta makuru abifiteho na make.
    Ariko utagera we ntanagereranya koko !

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa