skol
fortebet

Imvura idasanzwe yasenye inzu 228 yangiza na hegitari 183 z’imyaka mu karere ka Kirehe

Yanditswe: Wednesday 02, Jan 2019

Sponsored Ad

Abatuye akarere ka Kirehe ntikatangiye neza umwaka wa 2019 kuko imvura idasanzwe yaraye ibasenyeye amazu agera kuri 228 ndetse yangiza bikomeye imyaka yabo.

Sponsored Ad

Iyi mvura yaguye isaha imwe,yangije byinshi, aho hamaze kubarurwa inzu 228 z’abaturage zasenyutse zirimo ibikoni bitanu, insengero ebyiri, icyumba cy’ishuri kimwe. Hamaze kubarurwa kandi abantu batatu bagwiriwe n’ibikuta bagakomereka.

Imyaka yangiritse yose hamwe imaze kubarurwa ni iyari ihinze kuri hegitari 183 zirimo hegitari 114 z’urutoki, hegitari 43 z’ibigori, hegitari 23 z’imyumbati na hegitari 3.5 z’umuceri.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu, Nsengiyumva Jean Damascène, yabwiye IGIHEdukesha iyi nkuru ko iyi mvura idasanzwe yaguye ejo ku gicamunsi.

Yagize ati “Iyi mvura idasanzwe yaguye ejo ku gicamunsi igwa isaha imwe ariko igera mu mirenge icyenda muri 12 dufite. Muri iyo mirenge icyenda yose yaguyemo yangije byinshi cyane mu gihe gito kuko yasenye inzu 228 na hegitari 183 z’imyaka, turacyakomeza kubarura n’ibindi yangije.

Turi kugerageza kuba dutanze ubufasha bw’ibanze tunahumuriza abaturage, abenshi baraye bacumbikiwe n’abaturanyi babo tugiye gushaka uko tubaha ubufasha bw’ibanze mu gihe hanabarurwa ibyangijwe byose."

Mu Karere ka Kirehe imvura nk’iyi yaherukaga kugwa muri Mata umwaka ushize, aho yangije hegitari nyinshi z’umuceri mu Mirenge ya Nasho, Mpanga na Nyamugari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa